Isi Y’Abisilamu Yarakajwe N’Abatwitse Amapaji Ya Korowani

Ibihugu by’Abisilamu byinshi byo hirya no hino ku isi byamaganye mu buryo bukomeye abantu batinyutse gutwikira amapaji ya Korowani imbere y’Umusigiti uri muri Suwede.

Byarakaje ibihugu by’Abisilamu k’uburyo Maroc ishaka gucana umubano na Suwede ndetse na Turikiya byayirakaje bituma yitambika ubusabe Suwede yari yarasabye ngo ijye muri OTAN.

Hagati aho kandi imyigaragambyo hirya no hino mu bihugu by’Abisilamu byamagana ibyakozwe.

Umujinya w’Abisilamu kandi wazamuwe n’uko ibi byakozwe nta gihe kinini gishize Abasilamu bizihije umunsi w’igitambo.

Bivugwa ko umusore w’impunzi ukomoka  muri Iraq witwa Salwan Momika w’imyaka 37 ari we waciye amwe mu mapaji ya Korowani  arangije arayatwika.

Mbere y’uko abikora, ngo yabisabye abapolisi barabisuzuma basanga nta mpamvu ishingiye ku mategeko yatuma atemererwa gukora ibyo yakoze.

Uwaciye akanatwika iriya korowani avuga ko nta muntu ukwiye kubuza undi gukora icyo ashaka.

Kuri we no gutwika Korowani bigize uburenganzira bwa muntu.

Itangazamakuru rivuga abanyapolitiki bo muri Suwede bamaganye ibyo gutwika iriya korowani ariko bakirinda kwamagana uwabikoze mu buryo bweruye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version