Perezida Kagame Yari Umushyitsi Mukuru Mu Munsi W’Ubwigenge Bwa Seychelles

Kuri uyu wa Kane taliki 29, Kamena, 2023 nibwo Ibirwa bya Seychelles byizihije umunsi byaboneyeho ubwigenge. Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nibo bari abashyitsi bakuru muri iki gikorwa.

Seychelles yizihizaga isabukuru ya 47 ibonye ubwigenge.

Kagame yari ari kumwe na Perezida wa Seychelles witwa Wavel Ramkalawan na madamu we  Lady Linda Ramkalawan .

Akarasisi ka gisirikare ka Seychelles
Perezida Kagame aganira na mugenzi we uyobora Seychelles Wavel Ramkalawan

Seychelles mu ncamake:

- Kwmamaza -

Seychelles ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi.

Mu Cyongereza ibihugu nk’ibi babyita archipelago.

Kigizwe n’ibirwa bito cyane bigera ku 115 kikaba giherereye mu Nyanja y’Abahinde. Umurwa mukuru wacyo witwa Victoria ukaba waritiriwe uwahoze ari umwamikazi w’Abongereza Victoria (Alexandrina Victoria) wavutse mu mwaka wa 24, Kamena, 1819 atanga taliki 22, Mutarama, 1901.

Seychelles iri mu bilometero 1,500 uvuye ku butaka bw’Afurika nyirizina ni ukuvuga ku mwaro ikoraniraho n’Inyanja y’Abahinde.

Ituranye n’ibirwa nka Madagascar, Comores, Mauritius  n’ibirwa by’Abafaransa bya Mayotte, Réunion, Maldives na Chagos .

Iki kirwa kigizwe n’ibindi 115

Mu mwaka wa 2020 ibarura rusange ryerekanye ko ibirwa bya Seychelles bituwe n’abaturage 100,092.

Mbere y’uko Abanyaburayi bayigeramo mu Kinyejana cya  16 Nyuma ya Yezu Kristu, iki gihugu cyari amashyamba y’inzitane.

Abongereza n’Abafaransa barakirwaniye biratinda kugeza ubwo Abongereza bacyegukanye mu mpera z’Ikinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu Kristu.

Mu mwaka wa 1976 nibwo cyabonye ubwigenge  kibohoye Abongereza ubundi gihita gitangira ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, ubuhinzi, ubucuruzi burimo na serivisi zinoze, ubukerarugendo butandukanye n’ibindi.

Hagati y’umwaka wa 1976 n’umwaka wa 2015, umusaruro mbumbe wa Seychelles wageze kuri 700% ndetse abaturage babona amafaranga yo guhaha ku kigero cya 1,600%.

Ku rundi ruhande, Seychelles yatinze gufungurira amarembo amahanga kuko mu mwaka wa 2010 ari bwo yatangiye gushishikariza abanyamahanga kuyishoramo imari.

Kugeza ubu nicyo gihugu cya kabiri muri Afurika gifite abaturage binjiza amadolari menshi ku mwaka nyuma y’ibirwa bya Mauritius.

Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Seychelles iba mu miryango mpuzamahanga itandukanye iri ku rwego rw’isi n’urw’uturere.

Iba mu Muryango w’Abibumbye, ikaba mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, n’Umuryango w’ibikoresha Igifaransa, OIF.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version