Byemezwa na Dr Hermogène Nsengimana usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ubuziranenge muri Africa. Kuri uyu wa Kane yaganiriye n’abayobozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge(Rwanda Standards Board), abasaba gukomeza kubuzamura kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bizakomeza kubona isoko muri Africa.
Dr Nsengimana yibukije abayobozi muri RSB n’abayobora ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge ko isoko rusange rya Afurika ari amahirwe u Rwanda rukwiye kwitaho, kandi rukabikora hakiri kare kugira ngo ruzabyungukiremo ku ikubitiro.
Ati: “ U Rwanda rugomba kuba rwiteguye kugira ngo ibicuruzwa byarwo ku isoko rusange ry’Africa bizahaboneka ku bwinshi. Rugomba kwitegura haba mu birebana n’amabwiriza y’ubuziranenge, guteza imbere inganda, serivisi zo kugenzura ubuziranenge kugira ngo haboneke ibicuruzwa byiza kandi byinshi byoherezwa ku isoko rusange.”
Umuyobozi mukuru wa RSB Bwana Raymond Murenzi yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyiteguye gufasha abacuruzi n’inganda kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko hirya no hino muri Afurika nta nkomyi kandi byujuje ubuziranenge bugenwa ku rwego mpuzamahanga.
Yabwiye nugenzi we uyobora Ikigo gitsura ubuziranenge muri Africa ko RSB igira uruhare mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rwa Africa no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo inyungu zirebana n’ubucuruzi ku banyarwanda zibungabungwe.
Ikindi yibukije ni uko serivisi za RSB zahawe ibyemezo mpuzamahanga bityo ko ushaka kugeza ibicuruzwa bye ku masoko yaba ayo muri Afurika cyangwa mpuzamahanga bimworohera kuko ibyo byemezo byemewe hose kandi byizewe.