Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Abakozi ba Minisiteri y'ingabo nibo babishyizemo imbaraga. Ifoto: The Jerusalem Post

Ubuyobozi bwa Israel buri gutegura aho Perezida Donald Trump azakirirwa. Ni imyiteguro ikomeye mu rwego rwo kumwereka ko bamwishimiye kubera uruhare yagize mu gutuma intambara ya Gaza irangira.

Kuri uyu wa Mbere nibwo azagera muri iki gihugu avuye mu Misiri, akazaba agenzwa no kureba imbonankubone uko abaturage ba Israel bari barashimuswe na Hamas barekurwa.

Ku kibuga cy’indege Ben Gurion hari gutegurwa amabendera menshi ya Israel naya Amerika mu rwego rwo kwerekana ubumwe buranga ibihugu byombi.

Bahashashe kandi igishura gitukura(red carpet) kireshya na metero 50 Perezida Donald Trump azakandagiraho akimanuka mu ndege Air Force One igenewe Umukuru w’igihugu cya Amerika.

Imirimo yo kwakira Donald Trump iri gukorwa no kugenzurwa n’abakozi ba Minisiteri y’ingabo.

Itangazo ryayo rigira riti: “Abakozi bo muri Minisiteri bashinzwe ibikorwa bamaze iminsi bakuranwa mu gutegura aho Perezida azururukira n’aho azakirirwa. Birakorwa ku buryo buri kintu cyose kigomba kuba kiri ku murongo.”

Abapolisi babarirwa mu bihumbi nibo bari gusaka ahantu hose hahegereye, bakaba bari gucunga umutekano ku kibuga cy’indege no mu Murwa mukuru Yeruzalemu.

Trump nahagera azabanza kugirana ibiganiro na Netanyahu, akomereze mu Nteko ishinga amategeko kuhatangira ikiganiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version