Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi

Amakamyo yinjiza ibiribwa n'imiti muri Gaza. Ifoto:BBC

Amakamyo abarirwa muri mirongo yamaze kwinjira muri Gaza agemuriye abaturage imiti n’ibiribwa. Abarwanyi ba Hamas ubu nibo bari kugenzura Gaza mu rwego rwo kurinda ko ba rusahuriramunduru bakwigabiza iby’abandi.

Ayo makamyo aje asanga hari abaturage ba Gaza bamaze kugera mu bice bahoze batuyemo, ubu bikaba byarahindutse itongo kubera intambara ihamaze imyaka ibiri.

Hari n’abataragize amahirwe yo kubona ayo mafunguro kuko bishwe n’inzara abandi bahitanwa n’amasasu cyangwa ibindi bijyanirana n’intambara.

Iyo ntambara yahitanye abantu 67,211 abandi benshi barakomereka.

Yadutse tariki 07, Ukwakira, 2023 ubwo abarwanyi ba Hamas batunguraga Israel bakayigabaho igitero kishe abaturage bayo 1,200 abandi 250 ikabatwara bunyago.

Mu gihe abatabazi bo muri Croix Rouge na Croissant-Rouge bamaze kwinjiza muri Gaza buriya butabazi, ku rundi ruhande, inama za dipolomasi zirakomeje.

Mu ndege harimo Abakuru b’ibihugu n’abami bose hamwe bagera kuri 20 berekeje mu Mujyi wa Sharm El-Sheikh mu Misiri aho bari businyire amasezerano ya burundu yo guhagarika intambara muri Gaza no gushakira amahoro arambye Uburasirazuba bwo Hagati nk’uko BBC ibyemeza.

Muri abo bayobozi harimo Perezida wa Amerika Donald Trump ari nawe mushyitsi mukuru na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir. Keir Starmer uteganya kuza kuhagera mu masaha ari imbere.

Aba bayobozi bose bazahagararira mu buryo bw’ikoranabuhanga igikorwa cyo kurekura imfungwa n’abatwawe bunyago kizakorwa kuri uyu wa Mbere tariki 13, Ukwakira, 2025 bikozwe na Israel na Hamas.

Israel izarekura abarwanyi  1,700 ifungiye muri Gaza n’Abanya Palestine 250 ifungiye imbere mu gihugu, mu gihe Hamas nayo izarekura abo yatwaye bunyago barimo abazima n’abapfuye kuko muri 48 bari batarataha iwabo muri Israel, hari abagera kuri 20 bapfuye.

Hagati aho, hari ihurizo Israel isigaranye nk’uko bivugwa na Minisitiri wayo ushinzwe ingabo witwa Israel Katz.

Iryo hurizo ni ugusenya indake zose zose Hamas yubatse aho ari ho hose muri Gaza.

Kuri X/Twitter, Minisitiri Katz yanditse ati: “ Ihurizo dusigaranye kugeza ubu ni ugusenya indake zose za Hamas. Natanze amabwiriza mu ngabo ko igihe cyose tuzaba tumaze kubona abantu bacu babadusubije, zizihutira gusenya ziriya ndake vuba na bwangu. Bizakorwa hakurikijwe ibikubiye mu byo twumvikanye na Amerika.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version