Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Igiye Gushyiraho Uburyo Bisi Zose Zikorera i Kampala Zizakora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Igiye Gushyiraho Uburyo Bisi Zose Zikorera i Kampala Zizakora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2022 2:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’ingendo cyo muri Israel kitwa Optibus kigiye gukorana n’icyo muri Uganda kitwa SCINTL kugira ngo muri Kampala hashyizwe bisi zitwara abagenzi zikoresha ikoranabuhanga kandi zikorera ku gihe. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Tondeka Metro Company ukazaterwa inkunga na Banki y’Isi.

The Jerusalem Post yanditse ko uyu mushinga uzaha akazi abaturage 12,000 bitarenze umwaka wa 2025.

Ikindi ni uko  mu myaka 10 iri imbere, bisi zose zikorera i Kampala zizaba zikoresha amashanyarazi.

Mu myaka micye iri imbere uriya mushinga uzaba wamaze kugeza muri Kampala imodoka 3,000.

Bivugwa ko hari ikigo kitwa  TMC kizakoresha ikoranabuhanga( software) rizafasha mu kumenya imikorere ya ziriya bisi kugira ngo abagenzi bazibonere kandi bagere aho bajya ku gihe.

Uwashinze Optibus witwa Amos Haggiag yagize ati: “ Twishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga wo kubakira Uganda umuyoboro wa  bisi ukoresha ikoranabuhanga rya mbere rigezweho muri Afurika. Abaturage ba Uganda bagiye kubona uburyo buboneye kandi butekanye bwo kubatwara mu modoka. Twishimiye gufasha abatuye Kampala kubona izi serivisi z’agahebuzo za mbere  muri Afurika.”

Kugeza ubu Umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, utuwe n’abaturage miliyoni 1.5.

Bumwe mu buryo bakoresha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ni ugukoresha moto n’imodoka za bisi cyangwa minibisi.

Iki ni cyo kigo kizabikora

Kampala kandi umwe mu mijyi ibamo uruvunganzoka rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibinyabiziga bibisikana kandi mu buryo budatekanye cyane.

Byitezwe ko umushinga wo guha Kampala bisi zigezweho kandi zigera kandi zikava aho zigiye ku gihe bizafasha abaturage kugira umujyi utekanye kandi ucyeye.

Amafoto: The Jerusalem Post

TAGGED:BisifeaturedimodokaIsraelKampala
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Igihe Gito Ikamyo Ya HOHO Yicishe Abantu i Gatsibo, Indi Yabagongeye Ku Kamonyi
Next Article Kagame Yacyebuye Bagenzi Be Bayobora EAC Ku Mishinga Idindira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?