Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Igiye Gutuza Abaturage Mu Gice Cyari Icya Syria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Igiye Gutuza Abaturage Mu Gice Cyari Icya Syria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 December 2024 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibitwa bya Golan biri hagati ya Syria na Israel
SHARE

Inteko ishinga amategeko ya Israel yemeje ku bwiganze busesuye umushinga wa Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu wo gutuza abaturage benshi mu bitwa bya Golan, igice cyari gisigaye ari icya Syria.

Netanyahu yavuze ko gukora uyu mushinga ari ngombwa muri iki gihe kuko Syria iri kuyoborwa n’ubundi butegetsi butari ubwa Assad.

Uyu aherutse kwirukanwa ku butegetsi n’umutwe w’inyeshyamba zitwa HTS.

Ni inyeshyamba zishyigikiwe na Turikiya.

Bashir Al Assad yahise ahungira mu Burusiya, igihugu cyahoze ari inshuti ye kuva na kera.

Ubwo imirwano yo kumuhirika yari ikomeye, ingabo za Israel zagabye ibitero mu bice bya Syria bituranye na Israel mu rwego rwo kwirinda ko ako gace kaba indiri y’abarwanyi bashobora kukifashisha mu kuyihungabanya.

Minisitiri Netanyahu yahisemo gutuza abaturage benshi ba Israel mu bitwa bya Golan kugira ngo baharinde, kandi bahateze imbere.

Ni umushinga ufite agaciro k’amafaranga ya Israel( bayita shekel, ILS) angana na Miliyoni ILS 40.

The Jerusalem Post yanditse ko, ku rundi ruhande, hari ubwoba bw’uko Israel ishobora kujya mu ntambara na Syria nyuma y’uko iki gihugu gitangiye kuyoborwa n’inyeshyamba zahiritse Assad.

Hari abantu 100,000 biteganyijwe ko bazatuzwa muri kiriya gice igihe cyose gahunda ya Netanyahu izaba yamaze kwemezwa burundu.

Netanyahu avuga ko gutuza abantu muri kiriya gice bizazamura urwego rw’uburezi n’urw’ingufu zisanzwe zikoreshwa mu bucuruzi n’imigenderanire y’abatuye aka gace.

Hagati aho, Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu aherutse gusura ingabo ze zikorera ahitwa Hermon( ni igice Israel iherutse kwagura igikuye kuri Syria), biba inshuro ya mbere Israel ikandagiye muri iki gice mu myaka 50 ishize.

Kuri X, Netanyahu yanditse ko iyi ari intambwe ikomeye mu mateka ya Israel.

Mbere y’intambara y’iminsi itandatu hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu, ibitwa bya Golan byose byari ibya Syria.

Ibitwa bya Golan byabaye ibya Israel mu mwaka wa 1967 ubwo yatsindaga iriya ntambara.

Icyakora Israel yaje kuyigarurira bya nyabyo mu mwaka wa 1981 kuko yari yarigaruriye 2/3 by’iki gice.

Ubu nibwo yigaruriye na 1/3 cyari gisigaye.

TAGGED:GolanImirwanoIntambaraNetanyahuSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Umusore Wacukuraga Zahabu Yagwiriwe N’Ikirombe
Next Article Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yagiye Muri Ethiopia Gutsura Umubano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?