Israel Irashinjwa Kwica Abasivili 35 

Amashusho yacishijwe kuri X arerekana abatu bihisha abandi bakomerekejwe n’ibisasu bivugwa ko byarashwe n’ingabo za Israel.

Byarashwe mu mujyi wa Rafah ahantu imaze iminsi ibuzwa kuhagaba ibitero.

Minisiteri y’ubuzima ikorera muri Gaza ikaba iyoborwa na Hamas niyo yatangaje iby’iki gitero.

Ivuga ko ibyo bisasu byarashwe kuri iki cyumweru bigwa ahitwa Tal al-Sultan.

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Israel, yo ivuga ko yarashe iriya missile igamije kwivugana abagabo babiri bakomeye bayobora Hamas.

Ingabo zayo zitangaza ko ziri gusuzuma amakuru y’uko ibyo bisasu byaba byahitanye abasivili.

Hamas nayo yari imaze irashe muri Israel ibisasu bya rockets bigwa mu Mujyi wa Tel Aviv.

Iby’igitero cya Israel cyahitanye abavili nk’uko itangazamakuru mpuzamahanga ribivuga, bije hashize iminsi mike Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rutangaje ko Israel ikwiye guhagarika intambara yatangije kuri Gaza.

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wo muri Palestine witwa The Palestinian Red Crescent uvuga ko biriya bisasu byarashwe ahantu hasanzwe haba abasivile b’impunzi.

Ni mu gace kitwa Tal al-Sultan kari mu bilometero biri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Rafah.

Amashusho y’abantu bakuwe umutima n’igisasu cya Israel bagaragaye mu mihanda basindagiza abakomerekejwe nacyo, ndetse n’ibirambo y’abahitanywe nacyo nayo yagaragaye.

Uwitwa Fadi Dukhan yabwiye Reuters ko we na bagenzi ba bagiye kumva urusaku rwa missile, bahita bajya kwihisha.

Abo Israel ivuga ko abayobozi ba Hamas bishwe nayo ari Yassin Rabia wari ushinzwe abakozi muri Hamas na Khaled Nagar.

Israel ivuga ko yarashe abo bantu yabarashe binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Ivuga ko yarashe bariya bantu ishingiye ku makuru ahamye yari ifite y’uko ari bo kandi bari basanzwe bakorera muri kariya gice.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel buvuga ko intambara yo muri Rafah igoye cyane kandi ibabajwe n’uko hari abasivili babiguyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version