Rwanda: Abagenda Kuri Moto Bagiye Guhabwa Kasike Nshya

Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abafatanyabikorwa bayo bagiye guha abamotari Kasike nshya bivugwa ko zujuje ubuziranenge.

Ni ubuziranenge bugendanye no kuba zikomeye inyuma bihagije ku buryo umutwe w’umuntu uba urinzwe ariko imbere horoshye ku buryo itababaza uyambaye.

Bivugwa ko 50% by’impanuka zihutana abantu ziterwa no gukomereka umutwe.

Minisiteri y’lbikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko yafashe ingamba zo kurinda abagendera kuri moto, hakoreshejwe kwambara kasike zikwiriye, kugira ngo nibura harindwe byuzuye umutwe w’abagendera kuri ibyo binyabiziga, nka kimwe mu bice bikomeye bigize umuntu.

Atangiza gahunda ya “Tuwurinde” izakorerwamo ubu bukangurambaga, Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagize ati: “Kwambara kasike ikwiye kandi mu buryo bukwiriye byongera amahirwe yo kurinda umutwe mu gihe habaye impanuka. Turasaba abakoresha moto bose kuzirikana ko impanuka idateguza, bityo gusigasira ubuzima akaba ari inshingano ya buri wese.”

Mu bisobanuro byatanzwe, kasike ikwiye ni iyo umugenzi yambara ikamukwira neza, ifite ikirahuri kimurinda umuyaga kitangiritse, kandi ifite n’udushumi two kuyifunga na two dukora neza. lyi kasike kandi iba yaremejwe n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge nka kasike ikwiye, kuko iba ikoze mu bikoresho bituma itangirika ahubwo ikarinda umutwe mu gihe cy’impanuka.

Imibare y’ibinyabiziga bibaruwe mu Rwanda igaragaza ko moto zigize hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga byose, kandi ni bimwe mu binyabiziga bikunze kwibasirwa n’impanuka, ndetse rimwe na rimwe zihitana ubuzima bw’abantu ku bwiganze buri hejuru ugereranyije n’ibindi binyabiziga.

Urugero, mu myaka ine ishize, moto zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda ku mpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije babarirwaga hagati ya 34% na 37%. Muri iyo myaka kandi impuzandengo y’abakoresha moto bagwa mu mpanuka zo mu muhanda yari hagati ya 22% na 25%. Muri uyu mwaka wa 2024, abantu 63 bamaze guhitanwa n’impanuka za moto.

Gahunda ya “Tuwurinde” irimo gukorwa na MININFRA, ifatanyije n’izindi nzego zirebwa n’umutekano wo mu muhanda, zirimo Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version