Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Irateganya Gutera Iran Byeruye 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Israel Irateganya Gutera Iran Byeruye 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2025 2:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Indege z'intambara za Israel zirakomeye
SHARE

Hari umudipolomate wo muri kimwe mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wabwiye Ikinyamakuru Al Arabiya ko Israel yarangije gutegura intambara yeruye kuri Iran.

Uwo muntu utatangajwe amazina avuga ko igihe ibitero bizagabirwa kitaramenyekana ariko ko rwose i Yeruzalemu bazatera i Teheran.

Aya makuru avuzwe mu gihe kuri uyu wa Mbere Tariki 20, Mutarama, 2025 Amerika iri butangire kuyoborwa na Donald Trump, uyu akaba inshuti cyane ya Israel ariko nanone akaba aherutse kuvuga ko muri Manda ye azirinda intambara ahubwo akibanda ku bucuruzi.

Trump yizera ko binyuze mu bucuruzi azatuma Amerika ‘yongera ‘ kuba igihangange.

Ku byerekeye intambara Israel izatangiza kuri Iran, amakuru atangwa n’uriya mudipolomate avuga ko iteganya kuzarasa inganda za Iran zitunganya ubutare bukorwamo intwaro za kirimbuzi.

Ni intambara izakomereza n’ahandi muri Iran.

Andi makuru avuga ko abanyaburayi bari kureba uko hatangizwa ibiganiro byo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bigamije kwemeza Iran kuzibukira ibyo gukora intwaro za kirimbuzi.

Bifuza ko ibyo biganiro Amerika ya Donald Trump yazabigiramo uruhare rutaziguye.

Bafite impungenge ko ubutegetsi bwa Perezida Trump buzarushaho kurebana nabi na Iran nk’uko no muri Manda ye yabanje byari bimeze.

Kubibona batyo bibongerera gutekereza ko umugambi wa Israel wo gutera Iran uzaba impamo kuko izaba ishyigikiwe na Trump.

Abadipolomate bo mu Bwongereza, Ubufaransa n’Ubudage baherutse kuganira n’abo muri Iran kugira ngo bategure uko ibiganiro kuri iriya ngingo byazakorwa, hirindwa umujinya Trump ashobora kuzabizanamo ubwo azaba atangiye Politiki ye y’ububanyi n’amahanga.

Hagati aho abayobozi bo muri Israel guhera kuri Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu kugeza kuri Minisitiri w’ingabo Israel Katz ndetse n’abagaba bakuru b’ingabo z’iki gihugu bamaze gushyiraho gahunda yo kuzarasa Teheran, byatinda byatebuka…

Twabibutsa ko Tariki 26, Ukwakira, 2024 Israel yagabye ibitero by’indege ku nganda za Iran zikora intwaro.

Byari ukwihorera ku bitero Iran nayo yagabye kuri Israel ku itariki ya mbere y’uko kwezi.

Birashoboka ko nyuma yo gusesengura igasanga Iran yarashegeshwe na kiriya gitero, Israel iri gukorana na Amerika ngo ibitero bizaba mu gihe kiri imbere bizaze ari rurangiza!

The Jerusalem Post ivuga ko kugeza ubu ntacyo Trump aratangaza kuri ibyo bitero, igisigaye kikaba ari ugutegereza uko ibintu bizagenda mu mezi cyangwa imyaka mike biri imbere.

Israel imaze igihe irwana kandi yashegeshe imitwe y’abarwanyi ba Hamas na Hezbollah bari basanzwe baterwa inkunga na Iran.

Abo wavuga ko bafite imbaraga ni aba Houthis bo muri Yemen ariko nabo ntibakomeye nka Hezbollah yo muri Lebanon.

TAGGED:AmerikafeaturedIgiteroIntambaraIsraelTeheranTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gicumbi: Bavuga Ko Bahabwa Amazi Ari Uko Basuwe N’Abayobozi Bakuru
Next Article Trump Yageze Aho Arahirira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?