Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Na Iran Bikomeje Kwihimuranaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Israel Na Iran Bikomeje Kwihimuranaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2025 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umukozi w'Urwego rwa Israel rw'ubutabazi ateruye umwana wahitanywe n'igisasu cyaturutse muri Iran.
SHARE

Abaturage bane ba Israel baraye biyongereye kubo ibisasu bya Iran bimaze guhatana guhera kuri uyu wa Gatandatu ubwo iki gihugu cyatangiraga kwihorera ku gitero Israel yakigabyeho kikica abakomeye.

Hagati aho Israel nayo irigamba ko yishe umusirikare mukuru wayoboraga urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Iran witwa Gen Mohammed Kazemi.

Urwego rwa Israel rushinzwe ubutabazi mu Giheburayo bita Magen David Adom ruvuga ko hejuru y’abantu bane bahitanywe na biriya bisasu, hiyongeraho abandi barenga 130 bakomeretse barimo n’abakomeretse bikomeye.

Imijyi yibasiwe na missiles za Iran ni Tel Aviv na Haifa.

Kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo indege z’intambara za Israel zagabye ibitero simusiga ku nganda za Iran zitunganya ubutare bwa Iranium bukoreshwa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Ibisasu byazo byahitanye abajenerali barimo n’umugaba mukuru w’ingabo zidasanzwe za Iran na bagenzi be benshi, bihitana kandi abahanga mu gukora ziriya ntwaro, bose bakaba bari bari mu nzu imwe.

Perezida wa Amerika Donald Trump yaraye abwiye NBC News ko ari we bwite wabujije Benyamini Netanyahu kwica Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayattolah Ali Khamenei.

Kugeza ubu Amerika ivuga itarinjira muri iyi ntambara mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusa ikaburira uwo ari we wese uzahirahira akarasa ku nyungu zayo ko icyo gihe azaba asezeye ku isi.

Ku rukuta rwe kuri Truth Social, Trump yanditse ho ko aherutse kumara iminota 40 aganira na mugenzi we w’Uburusiya Vladmir Putin ngo azabe umuhuza hagati ya Teheran na Yeruzalemu, kandi hari uko babyemeranyijeho.

Nubwo ari uko bimeze, Israel yo ivuga ko ikibazo gihari atari guhosha intambara, ahubwo ari ukubuza Iran gukora intwaro za kirimbuzi.

Minisiteri y’ubuzima muri Iran ivuga ko abantu 224 bamaze kugwa mu bitero bya Israel mu gihe iki gihugu cyo kivuga ko kimaze gupfusha abarenga 30.

TAGGED:AbaturagefeaturedIbisasuIntambaraIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yabujije Israel Kwica Umuyobozi W’Ikirenga Wa Iran
Next Article Al Ahli Tripoli Niyo Yegukanye BAL 2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?