Israel Yatangije Intambara Yo Ku Butaka Muri Lebanon

Umuyobozi wa Divisiyo ya 98 witwa Brig. Gen. Guy Levi niwe waraye uhaye amabwiriza ingabo ze ubwo zambukaga zigana mu Majyepfo ya Lebanon kurwana na Hezbollah.

Yari ari kumwe n’uyobora umutwe udasanzwe w’ingabo za Israel zigize ikirwa Ogez Special Force Unit ndetse na brigade ya karindwi y’abasirikare barwanisha ibifaro yitwa Tank Corp.

Diviziyo ya 98 niyo kandi yatangije intambara kuri Hamas mu Ukuboza, 2023, imirwano y’iyo diviziyo na Hamas yarakomeje irangira muri Werurwe, 2024 abasirikare basubira iwabo.

Ubu rero bambariye kugaruka mu ntambara na Hezbollah.

Umuyobozi wa Diviziyo y’abakomando ba Israel igiye gutangiza intambara na Hezbollah yabwiye abasirikare be ati: “ Ubu dufite amahirwe yo kuba tugiye kwandika amateka ko ari twe twatangiye guhangamura Hamas ubu tukaba tugiye no kubikora kuri Hezbollah. Dutangiye intambara mu Majyaruguru yo guhangamura Hezbollah no kugarura abantu bacu bo mu Majyaruguru batwawe bunyago. Ni igikorwa gikomeye kubera ko twaherukaga kurwana n’uyu mutwe mu mwaka wa 2006”.

Lt Col bise ‘A’ yashimiye ingabo ze ko zigiye gukorana nawe muri aka kazi ko kwandika amateka mu gisirikare cya Israel no ku isi hose.

Israel ivuga ko itangije intambara ku rwego rutagutse muri Lebanon kandi ikazabikora mu buryo busobanutse bushingiye ku makuru y’ubutasi.

Intego ya Israel ni ukugira ngo ice intege Hezbollah mu buryo bufatika.

Ni ibitero Israel ivuga ko izakora mu buryo buboneye kandi bugera ku ntego nta guhusha.

Al-Jazeera na  MTV Lebanon byanditse ko hari ibifaru byinshi bya Israel byamaze kwinjira mu midugudu itandukanye yo muri Lebanon.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo muri Amerika witwa Matthew Miller yavuze ko Israel yababwiye ko yatangije muri Lebanon ibitero bito bigamije guca intege ibikorwaremezo bya Hezbollah cyane cyane ibiri ku mupaka na Lebanon.

Mbere y’uko ibitero bitangira, ingabo za Israel binyuze mu muvugizi wazo ukoresha Icyarabu, zasabye abaturage ba Lebanon batuye i Beirut kuhimuka hakiri kare.

Uwo ni Avichay Adraee.

Umuvugizi mukuru w’ingabo za Israel witwa Daniel Hagari we yasabye itangazamakuru kwirinda gutangaza amakuru ritahawe na IDF kuko ashobora gushyira mu kaga abasirikare.

Ahagana saa tatu z’ijoro nibwo ingabo za Israel zatangiye gusumirana n’iza Lebanon.

Hezbollah nayo yihagazeho irasa missiles nyinshi mu bice  IDF yatangirijemo intambara.

Ni mu midugudu yitwa Shtula na Metula, ni imidugudu iherereye mu Ntara ya Haifa mu Majyaruguru ya Israel.

Abayobozi ba Hezbollah bamaze kwicwa na Israel
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version