Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yemereye Amakamyo 419 Kwinjiza Imfashanyo Muri Gaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Yemereye Amakamyo 419 Kwinjiza Imfashanyo Muri Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2024 11:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ubwa mbere kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira hinjiye amakamyo menshi mu nkambi z’abaturage ba Gaza, ayo makamyo akaba azanye imfashanyo zirimo imiti n’ibiribwa.

Hari hashize igihe haganirwa uko iyo mfashanyo yagera ku bayikeneye, ariko Israel ikavuga ko bigomba gukorwa ari uko habanje kugenzurwa neza niba nta kindi kintu kibi Hamas yakwinjiza muri iyo nkambi yitwikiriye imfashanyo.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo za Israel handitse ko hari indi mfashanyo izemerwa kwinjizwa muri Gaza mu gihe gito kiri imbere.

Kuri ayo makamyo hiyongeraho andi makarito 258 y’ibiribwa yamanuwe n’indege agera muri izo nkambi.

Israel yatangaje ko hari izindi mfashanyo izinjizwa muri Gaza mu gihe kiri imbere, bigakorwa ku bufatanye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na UN.

Imfashanyo igera muri Gaza kandi izajya ica mu mazi( mu Nyanja), mu kirere no ku butaka.

Iyahageze kuri uyu wa Mbere yoherejwe na Leta ziyunze z’Abarabu, UAE.

Igitero kuri Rafah gifite italiki…

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu avuga ko ingabo ze zigitegurana ubushishozi igitero ku gice cya nyuma cya Gaza, igitero byitezweho kizashyira iherezo kuri Hamas isigaranye ibirindiro ahitwa Rafah.

Netanyahu

Netanyahu aherutse kubwira The New York Post ko intsinzi yuzuye iri hafi kugerwaho, akemeza ko izagerwaho  nyuma yo kurimbura burundu batayo za Hamas zikiri gukorera muri Rafah.

Muri video aherutse gushyira kuri X, Netanyahu yagize ati: “ Hari italiki twagennye yo kugabiraho iki gitero”.

Hagati aho Qatar iracyari umuhuza ngo irebe ko intambara hagati ya Israel na Hamas igiye kumara amezi atandatu yahagarara.

Muri uwo muhati kandi harimo na CIA iyobowe na Bill Burns.

Bill Burns
TAGGED:AmerikaGazaImfashanyoIngaboIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaganga Bo Muri Cuba Bazaza Mu Rwanda Guhugura Bagenzi Babo
Next Article Amb Bazivamo Yavuze Ku Ntandaro Ya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?