Israel Yemereye Amakamyo 419 Kwinjiza Imfashanyo Muri Gaza

Ni ubwa mbere kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira hinjiye amakamyo menshi mu nkambi z’abaturage ba Gaza, ayo makamyo akaba azanye imfashanyo zirimo imiti n’ibiribwa.

Hari hashize igihe haganirwa uko iyo mfashanyo yagera ku bayikeneye, ariko Israel ikavuga ko bigomba gukorwa ari uko habanje kugenzurwa neza niba nta kindi kintu kibi Hamas yakwinjiza muri iyo nkambi yitwikiriye imfashanyo.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo za Israel handitse ko hari indi mfashanyo izemerwa kwinjizwa muri Gaza mu gihe gito kiri imbere.

Kuri ayo makamyo hiyongeraho andi makarito 258 y’ibiribwa yamanuwe n’indege agera muri izo nkambi.

- Advertisement -

Israel yatangaje ko hari izindi mfashanyo izinjizwa muri Gaza mu gihe kiri imbere, bigakorwa ku bufatanye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na UN.

Imfashanyo igera muri Gaza kandi izajya ica mu mazi( mu Nyanja), mu kirere no ku butaka.

Iyahageze kuri uyu wa Mbere yoherejwe na Leta ziyunze z’Abarabu, UAE.

Igitero kuri Rafah gifite italiki…

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu avuga ko ingabo ze zigitegurana ubushishozi igitero ku gice cya nyuma cya Gaza, igitero byitezweho kizashyira iherezo kuri Hamas isigaranye ibirindiro ahitwa Rafah.

Netanyahu

Netanyahu aherutse kubwira The New York Post ko intsinzi yuzuye iri hafi kugerwaho, akemeza ko izagerwaho  nyuma yo kurimbura burundu batayo za Hamas zikiri gukorera muri Rafah.

Muri video aherutse gushyira kuri X, Netanyahu yagize ati: “ Hari italiki twagennye yo kugabiraho iki gitero”.

Hagati aho Qatar iracyari umuhuza ngo irebe ko intambara hagati ya Israel na Hamas igiye kumara amezi atandatu yahagarara.

Muri uwo muhati kandi harimo na CIA iyobowe na Bill Burns.

Bill Burns
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version