Amb Bazivamo Yavuze Ku Ntandaro Ya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubwo yagezaga ijambo ku Banyarwanda n’inshuti zabo zo muri Nigeria zari zaje kubafasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi  Christophe Bazivamo yavuze ko urwango rwabwibwe n’Abakoloni ari rwo rwakuze ruvamo iriya Jenoside yakozwe mu minsi 100.

Iri jambo yarivuze ku Cyumweru taliki 07, Mata, 2024 mu muhango wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i  Abuja mu Murwa mukuru wa Nigeria.

Bazivamo yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni indunduro y’urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’Abakoloni, atizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwakurikiyeho kugeza mu mwaka wa  1994 ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubwoko bwabo amahanga arebera”.

Avuga ko kwibuka Abatutsi yahitanye ari ingenzi mukubaha icyubahiro bavukijwe n’abagome babahitanye babica urubozo.

Yashimye kandi ubutwari bushingiye ku budaheranwa abayirokotse bagaragaje mu guharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Ambasaderi Bazivamo yasabye amahanga kuba maso agahagurukira kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, yaboneyeho gusaba ko mu mashuri ya Nigeria bajya biga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba uburyo bwiza bwo kwigisha abantu uko amacakubiri aganisha kuri Jenoside akura bityo bakazakura babyirinda.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abututsi cyabereye muri Nigeria, abatanze ubutumwa bose bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu bagize icyo bavuga harimo  Rear Admiral Samuel Ilesanmi Alade (Rtd), wari indorerezi (Military Observer) mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu 1994-1995.

Uyu musirikare mukuru wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati: “Insanganyamatsiko ‘Kwibuka Twihubaka’, ikubiyemo ubuzima bwose bw’u Rwanda, imibereho myiza, politiki… Nzi u Rwanda kuva ruri mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza uyu munsi turuvuga imyato. Iki gihugu cy’imisozi igihumbi cyanyuze mu nzira y’umusaraba kugira ngo kigere aho kiri none. Aha ndashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kugira igihugu cyabo intangarugero ku isi”.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria ushinzwe Afurika Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Nigeria, yavuze ko iki gihugu cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abari aho koroherana, kwihanganirana no guharanira ko “bitazongera ukundi”.

Ngo Never Again igomba kuba impamo.

Mu butumwa bw’Umunyamabanga mukuru wa ONU mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe n’Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Mohamed M. Malick Fall yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirana kandi anashima ubutwari bw’abayirokotse,

Muri Nigeria kandi naho hacanywe urumuri rutazima, rukaba n’urumuri rw’icyizere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version