Israel Yishe Sinwar Wari Uherutse Gutorerwa Kuyobora Hamas 

Ingabo za Israel zemeza zidashidikanya ko zishe Yahya Sinwar wayoboraga Hamas.

Mu masaha ya kare byari byanuganuzwe ariko Israel ibanza gusuzuma imirambo y’abarwanyi ba Hamas bari baguye mu gitero cyayo cy’indege.

Yahya Sinwar niwe Israel ishinja kuba yarateguye ibitero byo ku italiki ya 07, Ukwakira, 2023.

Israel yamushinjaga kandi kugira uruhare rutaziguye mu rupfo no gushimuta abanya Israel benshi mu bihe n’ahantu hatandikanye.

Sinwar yari aherutse gusura Ismael Haniyeh nawe Israel yiciye muri Iran ubwo yari yagiye mu muhango wo kwimika Perezida wa Iran mushya witwa Massoud.

Israel yishe Sinwar nta gihe kinini gishize yishe Hassan Nasrallah wayobora Hezbollah.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version