Imihandagurikire Y’Ikirere Izahaza Cyane Abagore Bo Muri Afurika

Ni ibyemezwa n’ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abagore. Buvuga ko bimwe mu byugarije abagore bo muri Afurika muri iki gihe ari ingaruka z’imihagurikire y’ikirere.

Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kuvuga ku myiteguro y’umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore w’Umunyafurika uzaba Taliki 31, Nyakanga, 2022.

Imihindagurikire y’ikirere isobanurwa nk’ingaruka zigaragarira m’uguhinduka kw’imikorere kamere y’ibintu birimo kugwa kw’imvura, ibihe by’izuba, ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje bihindagurika n’ibindi.

Kubera ko abagore ari bo akenshi bajya kuvoma, guhinga, gushaka inkwi n’ibindi biteza imbere urugo rwe, iyo ibihe bihindutse bigira ingaruka ku mikorere ye bigatuma n’urugo rwe rubihomberamo.

- Advertisement -

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore w’Umunyafurika ni umunsi uba ugamije kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere rusange ry’igihugu n’Afurika muri rusange.

Watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka wa 1962 ariko ukaba ari ubwa mbere ugiye kubera mu Rwanda.

Ubwa mbere ku rwego rw’Afurika watangirijwe ahitwa Dar es Salaam muri Tanzania.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore w’Umunyafurika uzazihirizwa i Kigali ku bufatanye bw’inzego zireba imibereho myiza y’umugore n’Umuryango Pan African Movement, ishami ry’u Rwanda.

Imibare ivuga ko Umunyarwandakazi atera intambwe ariko hakenewe byinshi….

Raporo iheruka yakozwe na World Economic Forum ku cyuho mu buringanire (2021 Global Gender Gap Report), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu 156 byahawe amanota meza.

Igaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rwa 80.5%, ruba urwa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia iza ku mwanya wa gatandatu ku isi n’iya mbere kuri uyu mugabane.

Mu buyobozi abagore bahagarariwe neza, ariko mu zindi mfuruka z’ubuzima ni henshi hakenewe ko umugore yongererwa ubushobozi.

Raporo yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku bijyanye n’umurimo ku wa 3 Ukuboza 2021, igaragaza ko muri Kanama 2021, ubushomeri mu gihugu bwari kuri 19.4 ku ijana buvuye kuri 23.5 ku ijana muri Gicurasi 2021.

Bwari hejuru mu bagore (22.2 %) kurusha abagabo (17.2 %). Ibyo bigaterwa n’imiterere y’ubukugu n’amahirwe butanga.

Urwego rw’ubuhinzi nirwo rwaje imbere mu gutanga akazi kagera kuri 64.8% , haba mu buhinzi bugamije amasoko (43.7%) cyangwa ubutanga amafunguro y’umuryango gusa (56.3%).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore biganje mu buhinzi cyane (74.5%) kurusha mu yindi mirimo ibyara inyungu, ariko ugasanga abari mu buhinzi bugamije amasoko ni bake (38.9%) ugereranyije n’abagabo (50.3%).

Ahubwo umubare munini w’abagore wibera mu buhinzi butanga amafunguro y’ako kanya (61.1%), ugereranyije n’abagabo (49.7%).

Mu bijyanye n’indi mirimo ibyara inyungu, ibarura ryiswe Rwanda Establishment Census 2020 ryerekanye ko mu bakozi bose mu gihugu, 60.9 ku ijana ari abagabo, utitaye ku kuba hari inzego zimwe ziganjemo abagore.

Ni mu gihe nka raporo igaragaza uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari ikorwa buri myaka ine (FinScope Rwanda Survey), iyasohotse mu 2020 igaragaza ko nibura 93% by’Abanyarwanda, ni ukuvuga nibura miliyoni zisaga 7, bagerwaho na serivisi z’imari.

Nyamara abagore batagerwaho na serivisi z’imari ari 8% mu gihe abagabo ari 7%.

Urebye abakoresha serivisi z’imari zitangwa n’ibigo (formally served), abagore ni 74%, hakabamo ikinyuranyo cya 7% ugereranyije n’abagabo.

Mu bijyanye no gukorana na banki, raporo yerekanye ko 36% by’Abanyarwanda bangana na miliyoni 2.6 ari bo babona serivisi za banki.

Muri bo abagore ni 34%, n’aho abagabo ni 39%.

Wareba noneho muri serivisi z’imari ziciriritse zinabarirwamo ibimina (informally served), zikoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 78%, ni ukuvuga nibura miliyoni 5.6.

Finscope 2020 igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.

N’iyo bigeze kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.

Ni mu gihe abafite konti za mobile money, abagabo bari 68% ku bagore 56%.

Ni imibare nubwo iri hejuru urebye aho yavuye mu myaka mike ishize, igaragaza ko hakiri akazi kagomba gushyirwamo imbaraga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version