Umuryango nyarwanda ugamije kurwanya indwara zitandura Rwanda NCD Alliance uherutse gukora ubushakashatsi bwaweretse ko kunywa inzoga n’itabi bikiri ikibazo ku buzima bw’Abanyarwanda.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe ibibazo byatanzwe mu buryo bw’ubutumwa bugufi, abantu bagasubiza ukwabo batari kumwe n’umushakashatsi.
Prof Joseph Mucumbitsi uyobora iri huriro avuga ko ikibazo cy’indwara zitandura kigikomeye mu Banyarwanda.
Ikibazo gikomeye ni uko iki kibazo kigaragara no mu bakiri bato ni ukuvuga abafite imyaka 40 na 50 kandi mu myaka yatambutse cyagaragaraga ku bageze mu zabukuru ni ukuvuga guhera ku myaka 60 kuzamura.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ikigo kiyishamikiyeho cya Rwanda Biomedical Center mu mwaka wa 2022 bwagaragaje ko kunywa inzoga n’itabi ari ikibazo mu Banyarwanda.
Si itabi n’inzoga gusa zagaragajwe nabwo ko ari ikibazo ku buzima bw’Abanyarwanda, ahubwo n’indyo zikize ku mavuta ndetse no kunywa ibifite isukari byinshi nabyo byugarije ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Prof Mucumbitsi anavuga ko ikindi kibazo ari uko n’ubwo hari ikibazo cy’umubyibuho ukabije ku batuye imijyi n’abize, ku rundi ruhande, hari abananutse cyane ugereranyije n’imyaka yabo, bakaba bafite ibilo bike.
Ibi nabyo ni ikibazo cy’ubuzima cyugarije benshi.
Umuryango Rwanda NCD Alliance mu mwaka wa 2023 wakoze ubushakashatsi, ubukora ukoresheje ibibazo bito ariko bigusha ku ngingo byari bigenewe abaturage 3,027 kugira ngo babisubize bityo hamenyekane uko ikibazo cy’indwara zitandura gihagaze mu Rwanda.
Nabo bibanze cyane cyane ku itabi n’inzoga.
Abaturage babajijwe ibibazo byinshi byibanze ku ukuntu babona ikibazo cyo kunywa itabi n’inzoga.
Bamwe babajijwe niba babibonamo ikibazo ku buryo ari ngombwa ko babireka , abandi babazwa icyabateye kubinywa n’icyo babona cyakorwa ngo runaka abireke.
Intego abakoze ubu bushakashatsi bashakaga kugera ho ni ugufasha Minisiteri y’ubuzima kurushaho kumva uko iki kibazo kimeze no kureba uko cyagabanywa mu baturage.
Guverinoma y’u Rwanda imaze iminsi itangije ubukangurambaga bwo kubuza abantu kubatwa n’inzoga yise TUNYWE LESS.
Ni uburyo Leta isanga bwafasha abantu kunywa mu bwenge bakirinda kubatwa n’umusemburo, gusesagura no kwangiza inyama zirimo umwijima n’impyiko.
Icyakora ni ubukangurambaga bugomba kuzamara igihe kuko bigoye ko umuntu ukunda agatama akareka ngo ni uko Leta itabishaka kandi iyo Leta ari nayo ifite Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda zikora izo nzoga n’itabi.
Rwanda NCD Alliance ivuga ko 5.6% by’abayihaye ibisubizo mu bushakashatsi bwayo bavuze ko banywa itabi, barimo 3.7% barinywa muri iki gihe n’abandi bangana na 2.2 % bari bamaze igihe gito cyane bariretse.
Abenshi muri abo ni abagabo. Mu banywa itabi ariko harimo n’abanywa itabi rikoresha ikoranabuhanga bita e-cigarettes bangana na 4.5%.
Mu bisubizo batanze, abangana na 29.3% bavuga ko babana n’’abantu banywa itabi, bigatuma nabo barihumeka.
Abandi bangana na 13.0% bavuga ko bahurira ku kazi kabo n’abanywi b’itabi.
Guhumeka itabi utarinywa nabyo birica.
Ku byerekeye inzoga, abantu babiri(2) ku bantu batanu(5) babajijwe basubije ko bazinywa, abo bakaba bangana na 41.9% by’ababajijwe bose.
Muri bo, abagera kuri 12.5% bemera ko banywa inzoga buri munsi kandi umwe(1) mu bantu batatu(3) basubije ubwo bushakashatsi bavuze ko banyweye inzoga mu minsi 30 yabanjirije gusubiza ubwo bushakashatsi.
Ikindi kigaragara muri ubu bushakashatsi ni uko Abanyarwanda bangana na 6% babajijwe basubije ko banywa guhera ku macupa atandatu kuzamura ingunga imwe.
Ikigare n’ibirori nibyo bituma abaturage banywa inzoga nyinshi ingunga imwe nk’uko ababajijwe babibwiye abashakashatsi.