Italiki Abimukira Bavuye Mu Bwongereza Bazagerera Mu Rwanda Yamenyekanye

Ibiro bya Minisitiri Pritti Patel ushinzwe ibibera imbere mu gihugu cy’u Bwongereza byatangarije BBC  ko taliki 14, Kamena, 2022 ari bwo indege izanye abamukira bavuye muri kiriya gihugu  bagiye mu Rwanda izagera i Kigali.

Taliki 14, Kamena, 2022 azaba ari ku wa Kabiri.

U Rwanda n’u Bwongereza bwasinye amasezerano y’ubufatanye mu guha abimukira aho batura bakahaba batuje batikanga ibibazo birimo no gucuruzwa nk’uko byigeze kugenda muri Libya.

Ni amasezerano avuga ko u Rwanda ruzakira bariya bimukira rukabafasha kubona aho baba hatekanye, abazashaka kuruvamo bakajya gutura ahandi bakazabikora.

- Advertisement -
u Rwanda n’u Bwongereza biyemeje gukorana kugira ngo abimukira babone aho baba batekanye

U Bwongereza bwiyemeje kuzafasha u Rwanda muri iki gikorwa bukaruha amafaranga yo gukoresha mu guha bariya bantu imibereho myiza.

Ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza witwa Pritti Patel avuga ko imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza kuri kiriya kibazo ari ingenzi mu gukumira ko abimukira bakorerwa icuruzwa  abandi bakagirirwa nabi mu buryo runaka.

U Rwanda rwarangije gutegura aho abimukira bazava mu Bwongereza bazatuzwa kandi Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije witwa Alain Mukularinda aherutse kubwira Taarifa ko u Rwanda rwiteguye neza kubakira kandi ko muri bo uzashaka kugira aho atemberera mu Rwanda hose azahajya.

Yasabye Abanyarwanda kuzabakirana ubumuntu n’icyubahiro nk’uko ari bimwe mu bisanzwe bigize indangagaciro z’Abanyarwanda.

Yagize ati: ““Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuzabakira na yombi, bazirikana ko ahanini ari abantu baba bavuye mu buzima bugoye, bakeneye kwakiranwa ubumuntu kugira ngo bashobore kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo habo hazaza.”

Abajijwe italiki bazagerera mu Rwanda, yirinze kuyivuga, avuga ko Itariki abimukira bazagerera mu Rwanda n’umubare w’abazaza ku ikubitiro bitaramenyekana.

Icyakora ngo imyiteguro igeze kure kandi ngo igihe cyose bazazira u Rwanda ruzabakira.

Perezida Kagame uyobora u Rwanda aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo ko mu mico y’Abanyarwanda ntawo kugura no kugurisha abantu bagira.

Aherutse kubwira abandi bayobozi bari bahuriye mu Nama yo kwiga ku miterere y’icyibazo cy’abimukira yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko abaturage b’Afurika bagombye kuba iwabo mu mahoro, bitabasabye kujya  ahandi kuhashakira ubuzima.

Uku kuri kureba n’abandi batuye hirya no hino ku isi ariko bahunga ibihugu byabo kubera impamvu zitandukanye zirimo n’imiyoborere mibi.

Inama yabivugiyemo yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’intebe w’u Bugereki Kyriakos Mitsotakis, Mo Ibrahim washinze umuryango w’u Burayi na Afurika ugamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira n’abandi.

Umukuru w’u Rwanda icyo gihe  yavuze ko  ikintu cy’ingenzi cyagombye kwitabwaho ari uko abatuye Afurika babaho neza iwabo, bakagira ubukungu n’umutekano bihagije k’uburyo bitabasaba kujya imahanga kubihashakira.

Yagize ati: “ Icya mbere ni uko abaturage b’Afurika bagombye guhabwa uburyo bwo kubaho neza iwabo cyangwa mu bihugu by’Afurika baturanye bitabaye ngombwa ko bajya imahanga.”

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku baje barugana bari mu kaga

Avuga ko hagombye kubaho uburyo bufatika kandi bwemeranyijweho bwo gutandukanya abimukira badakurikije amategeko n’abimukira  bava mu bihugu byabo mu buryo butabangamiye amategeko.

Umukuru w’Igihugu avuga ko gutandukanya aba bimukira bizafasha mu kwita ku bimukira bava mu bihugu byabo mu buryo bukwiye.

Abo ngo ntibakwiye kwitiranwa ba bagenzi babo ngo bitume batitabwaho.

Icyakora Perezida Kagame avuga ko ibihugu byose bifite uburenganzira bwo kurinda imipaka yabyo ariko nanone abimukira babikora mu buryo bukurikije amategeko bakagira uko bitabwaho.

Yunzemo ko Afurika n’u Burayi ari imigabane ibiri yakoranye igihe kirekire ku kibazo cy’abimukira.

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye rwerekanye ubushake n’ubushobozi byo kwita ku bimukira ndetse hari n’abo rwakiriye rubacumbikira mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko bahitamo gutaha iwabo cyangwa gutura mu Rwanda.

Abenshi bavanywe muri Libya aho bari bamaze iminsi bafashwe nabi.

Nyuma y’abimukira bavuye muri Libya hari abandi bavuye muri Afghanistan bahunga Abatalibani.

Muri iki gihe u Rwanda ruritegura kwakira abandi bimukira bazava mu Bwongereza bikaba biteganyijwe ko bazagera i Kigali taliki 14, Kamena, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version