Nyabihu: Umuturage Ashinja Ubuyobozi Kumutererana

Mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu hari umuturage uvuga ko igice kimwe cy’inzu ye cyasenywe n’ibiza ubuyobozi bwanga kumufasha kuyisana kandi ari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Akarere ka Nyabihugu kari mu Burengerazuba bushyira Amajyaruguru y’u Rwanda
Uyu muturage atuye mu Murenge wa Jenda

Ubuyobozi bwo buvuga ko uriya muturage n’umuryango we( afite umugabo n’umwana umwe) bafite ahandi inzu bityo ko butumva impamvu atsimbarara mu kuba muri iyo yasenyutse!

Umugore wagejeje iki kibazo cye mu itangazamakuru yitwa Dusengimana Edida.

Afite umugabo witwa Samuel Muhawenayo babyaranye umwana umwe.

- Kwmamaza -

Yabwiye bagenzi bacu bakorera Rwanda News 24 ko abagize umuryango we babarirwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe bityo ko  batashobora kubona uko basana inzu yabo yasenywe igice kimwe n’ibiza biherutse kwibasira Akarere ka Nyabihu, Ngororero n’ahandi.

Edida avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’ibanze ariko buramutererana.

Ati “Ibiza by’imvura bimaze amezi abiri byarayisenye ariko kubera ko  nta bufasha twari dufite ngo tujye gukodesha ahandi cyangwa ngo tuyisane dukomeza kuyibamo uku imeze. Ubuyobozi bw’Umudugudu buzi ikibazo cyanjye, tukaba tuyibamo n’Umugabo n’umwana umwe.”

We n’umuryango we batuye mu mudugudu wa Kinyengagi, Akagari ka Gasizi mu Murenge wa Jenda.

Kubera ko igice kimwe cy’inzu yabo cyasenyutse k’uburyo utabona uko ukingaho n’agasambi, Dusengimana n’umuryango we bavuga ko bararana ubwoba bw’uko n’igice gisigaye cy’iriya nzu kizabagwira.

Inzu yasenyutse igice kimwe. Hari impungenge ko n’ikindi gice kizagwira abayibamo(Ifoto: Rwanda News 24)

N’imibereho yabo ntiyoroshye kuko ngo barya ari uko babonye aho baca inshuro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jenda hari icyo butumva neza…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda witwa Ingabire Claude ndetse n’uyobora Akagari ka Gisizi babwiye itangazamakuru ko bitumva ukuntu umuntu ahitamo kuba mu nzu yasenyutse kandi hari indi afite yuzuye.

Kuri telefoni Ingabire yavuze  ikibazo cy’uyu muryango ‘atakizi’ ariko ko ubwo bamuhamagaraga yari ari mu Kagari no mu Mudugudu umuryango wa Dusengimana atuyemo.

Yafashe telefoni ye ayihereza gitifu w’ako kagari kuko bari bari kumwe hanyuma uyu muyobozi abwira itangazamakuru ko uriya muryango ufite indi nzu yuzuye, igisigaye ari ukuyimukiramo.

Ati “Uwo muryango muvuga ko uba mu nzu yasenyutse ufite indi nzu wubatse, igisigaye ni ukuyimukiramo. Gusa turaje tubasure turebe uko iyo nzu babamo imeze.”

Nyabihu ni akarere kari ahantu hakonja kubera ishyamba rya Pariki ya Gishwati rikunze kugwamo imvura.

Mu gihe cy’itumba, imvura nyinshi igwa mu mirenge ya Nyabihu igatuma ubutaka butenguka bugateza isuri n’inkangu.

Ibi nibyo bisenya inzu z’abaturage.

Ndetse inkangu iherutse gufunga umuhanda.

Aba baturage bo mu mudugudu wa Kinyengagi bavuga ko amazi abasenyera ari aturuka mu misozi y’ibirunga, bakababazwa n’uk badafashwa gusana amazu yabo kandi baybaka bibagoye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version