Iteramakofe: Polisi Ya Uganda Yatsinze Iy’u Rwanda

 Umukino w’iteramakofe wahuje Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda mu mikino za Polisi zo muri Afurika y’i Burasirazuba iri kubera mu Rwanda warangiye Uganda itsinze u Rwanda.

Hari mukino hagati y’abafite ibilo biringaniye, abo bita Middle Weight.

Ku bafite ibilo byisumbuyeho, Polisi ya Kenya nayo yatsinze iy’u Rwanda mu gihe ku bakina bafite ibilo biri hejuru ya 75,  Polisi ya Uganda yatsinze iya Sudani y’Epfo.

Guhera ku wa Mbere taliki 20, Werurwe, 2023 nibwo mu Rwanda hatangijwe imikino ya EAPCO.

- Advertisement -

Ni imikino ihuza Polisi zo mu Burasirazuba bw’Afurika, ikaba iri kuba ku nshuro ya kane.

Iheruka yabereye muri Kenya, ariko iza gusubikwa ubwo COVID-19 yadukaga ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version