Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 August 2025 11:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ashima intego z’Inama ya TICAD.
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yabwiye abadipolomate bahuriye mu nama iri kubera i Yokohama mu Buyapani ko kugira ngo Afurika itere imbere, bisaba ko itekana birambye.

Inama iri kubera mu Buyapani yatumijwe n’iki gihugu ngo kiganire n’abayobora Afurika ku mikoranire ya Tokyona byo mu myaka itatu iri imbere.

Ni inama yitwa TICAD iba buri myaka itatu.

Nduhungirehe ashima ko hari intambwe iterwa mu mibanire myiza y’ibihugu bya Afurika n’Ubuyapani,  asanga hari aho bitaranoga, harimo no muri Afurika y’Uburasirazuba aho igihugu cye na DRC biherereye.

Avuga ko muri iki gihe, isi iri mu bihe bigoye, bisaba kwitonda kandi ko ibyo byagize uruhare mu gutuma hari imishinga idindira.

Icyakora ngo kuba hari ikigega Afurika yunze ubumwe yashyizeho ngo giteze imbere umuhati wo kugarura amahoro ubu kikaba kirimo miliyoni $400, ari intambwe iboneye.

Asaba ko uruhare rw’abikorera ku giti cyabo rugomba kwiyongera.

Icyo kigega bakise African Union Peace Fund, Nduhungirehe akemeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’iki kigega kugira ngo kigere ku ntego cyahawe.

Ati: “ Twe dusanga ari ngombwa ko ibintu bikorwa mu buryo bukomatanyije kandi budaheza. Nk’u Rwanda, ubu twohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo no muri Mozambique kugira ngo tugire uruhare mu kugarura umutekano no kubungabunga amahoro”.

Nduhungirehe yaboneyeho kwibutsa abandi badipolomate ko hari amasezerano yasinyiwe i Kigali yitwa Kigali Principles on the Protection of Civilians yasinywe mu mwaka wa 2015.

Asanga ibiyakubiyemo ari ingenzi mu kurinda ko abari mu kaga bakagumamo.

Ku byerekeye uko ibintu byifashe mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo, Nduhungirehe avuga ko umuhati wa SADC na EAC mu gutuma amahoro mu Burengerazuba bwa DRC agaruka, ari uwo gushimwa.

Ni umuhati avuga ko wunganirwa n’amasezerano yamaze guhabwa umurongo y’i Doha muri Qatar yiswe Washington Peace Agreement and the Doha Process agamije kuzagurura amahoro arambye muri kiriya gice.

Gusa asanga kugira ngo ibyagezweho mu kugarura amahoro no gutuma aramba bidasubira inyuma ari ngombwa kurandura impamvu nkuru zateje ibibazo.

Izo ni ruswa, imiyoborere mibi, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ibibwa mu bice bimwe bya DRC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ashima intego z’Inama ya TICAD akemeza ko zizatuma Afurika yungukira mu mubano wayo n’Ubuyapani.

Inama TICAD yatangiye tariki 20 ikazarangira tariki 22, Kanama, 2025.

TAGGED:AmahangaAmahoroCongoDRCfeaturedMinisitiriNduhungireheUbubanyiUbuyapani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa
Next Article Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?