Mu Mudugudu wa Kinunu, Akagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umugabo basanze ari mu kiziriko cy’ihene yapfuye, bikavugwa ko yiyahuye ahunga umwenda wa Frw 5, 400,000 yari abereyemo ikibina.
Uwo mugabo yitwa Habiyaremye Pascal, akaba yari afite imyaka 48.
Yabaga mu kibina kitwa Twisungane Kinamba, kigizwe n’abantu 290 nk’uko umwe mubakigize yabitekerereje bagenzi bacu ba UMUSEKE.
Habiyaremye yari akibereye umwanditsi, bigakekwako ariya mafaranga ari yo yatumye yiyambura ubuzima kuko bagenzi be babonaga ko ibura ryayo ryamutesheje umutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’icyo kimina bari bakigiyemo inshuro zigera kuri eshatu zose, abanyamuryango bavuga ko bataheba ariya mafaranga yose, ko abo yaburiyeho bose bagomba kuyishyura.
Munyamahoro yagize ati: “Bari banditse bose baranasinya ko bazayishyura mu kwezi gutaha ariko nyakwigendera we ubona kubyakira biri kumugora, akavuga ko arengana”.
Gitifu avuga ko abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kindi kibazo yari afite umuntu yaheraho akeka ko ari cyo cyamuteye kwiyambura ubuzima.
Yaboneyeho gusaba abacunga amafaranga ya bagenzi babo mu bimina kubikora neza, birinda ko ababuriraho kuko bitabura kugira ingaruka zabyo.
Uwapfuye yavugaga ko ayo yabona ari Frw 700,000.
Pascal Habiyaremye yari umuhinzi n’umucuruzi wa kawa, asize umugore n’abana batanu.