Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yabwiye abadipolomate bahuriye mu nama iri kubera i Yokohama mu Buyapani ko kugira ngo Afurika itere imbere, bisaba ko itekana birambye.
Inama iri kubera mu Buyapani yatumijwe n’iki gihugu ngo kiganire n’abayobora Afurika ku mikoranire ya Tokyona byo mu myaka itatu iri imbere.
Ni inama yitwa TICAD iba buri myaka itatu.
Nduhungirehe ashima ko hari intambwe iterwa mu mibanire myiza y’ibihugu bya Afurika n’Ubuyapani, asanga hari aho bitaranoga, harimo no muri Afurika y’Uburasirazuba aho igihugu cye na DRC biherereye.
Avuga ko muri iki gihe, isi iri mu bihe bigoye, bisaba kwitonda kandi ko ibyo byagize uruhare mu gutuma hari imishinga idindira.
Icyakora ngo kuba hari ikigega Afurika yunze ubumwe yashyizeho ngo giteze imbere umuhati wo kugarura amahoro ubu kikaba kirimo miliyoni $400, ari intambwe iboneye.
Asaba ko uruhare rw’abikorera ku giti cyabo rugomba kwiyongera.
Icyo kigega bakise African Union Peace Fund, Nduhungirehe akemeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’iki kigega kugira ngo kigere ku ntego cyahawe.
Ati: “ Twe dusanga ari ngombwa ko ibintu bikorwa mu buryo bukomatanyije kandi budaheza. Nk’u Rwanda, ubu twohereje ingabo muri Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo no muri Mozambique kugira ngo tugire uruhare mu kugarura umutekano no kubungabunga amahoro”.
Nduhungirehe yaboneyeho kwibutsa abandi badipolomate ko hari amasezerano yasinyiwe i Kigali yitwa Kigali Principles on the Protection of Civilians yasinywe mu mwaka wa 2015.
Asanga ibiyakubiyemo ari ingenzi mu kurinda ko abari mu kaga bakagumamo.
Ku byerekeye uko ibintu byifashe mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo, Nduhungirehe avuga ko umuhati wa SADC na EAC mu gutuma amahoro mu Burengerazuba bwa DRC agaruka, ari uwo gushimwa.
Ni umuhati avuga ko wunganirwa n’amasezerano yamaze guhabwa umurongo y’i Doha muri Qatar yiswe Washington Peace Agreement and the Doha Process agamije kuzagurura amahoro arambye muri kiriya gice.
Gusa asanga kugira ngo ibyagezweho mu kugarura amahoro no gutuma aramba bidasubira inyuma ari ngombwa kurandura impamvu nkuru zateje ibibazo.
Izo ni ruswa, imiyoborere mibi, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ibibwa mu bice bimwe bya DRC.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ashima intego z’Inama ya TICAD akemeza ko zizatuma Afurika yungukira mu mubano wayo n’Ubuyapani.
Inama TICAD yatangiye tariki 20 ikazarangira tariki 22, Kanama, 2025.