Itorero Rwanda Pentecostal Assemblies Ryubatse Ikigo Gihugura Abashumba Baryo

Itorero ry’idini ry’abasengera Kiliziya ya Pentekoti mu Rwanda ryitwa Rwanda Pentecostal Assemblies riherutse gutaha inyubako izahugura abashumba.

Ni inyubako ebyiri zizafasha abo muri iki kigo basanzwe biga iyobokamana, zikaba zaratashywe tariki 05, Gashyantare, 2025 mu birori byitabiriwe n’abayobozi muri Politiki n’abandi bose hamwe bageraga ku bantu 300.

Izo nyubako ziherutse gutahwa zizajya zakira abantu 140, bagahugurwa ku masomo basanzwe biga cyangwa bize mu gihe cyatambutse.

Zije ziyongera ku zindi nyubako zijyanye no kwigisha Ivanjiri harimo n’isanzwe iri i Kanombe yitwa Bible Training College iri i Nyandungu.

- Kwmamaza -

Aho kandi niho haba icyicaro cya Assemblies of God Headquarters.

Amakuru atangwa n’abakora muri kiriya kigo avuga ko zubatswe ku ngengo y’imari ya $370,000, yatanzwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo zo muri Amerika.

Intego ni ukugira ngo abazacyigiramo bazabikorere ahantu hatekanye, heza kandi hatangirwa ubumenyi nyabwo mu ngingo bazigaho.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Bishop Emmanuel Ngabonziza avuga ko kubaka kiriya kigo kiri mu mushinga muremure wo kuvugurura imikorere ya kiriya kigo harimo no kucyubakira ibindi bicyunganira hirya no hino.

Ngabonziza ati: “ Iki ni ikigo cy’Abakirisitu bose. Icyo twasabye Imana yarakiduhaye kandi turi kubona ko ikomeje gusubiza ibyifuzo byacu. Ubu dufite ikigo gihugura Abakirisitu bacu, bakiga Bibiliya bakamenya uko bakomeza gukora umurimo w’Imana. Iki kigo twatangije kiri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ahantu bazajya bajya mu mwiherero bakiga uko bakomeza kuba abashumba beza”.

Abashumba mu matorero atandukanye bamaze gutangira gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kurufasha kugira abaturage bafite imitima ituje, itekanye kandi byose bigakorwa mu cyerekezo kigari cy’igihugu.

Dr. Rod Loy uyobora Itorero the Assemblies of God, ishami rya Amerika, avuga ko gukorana n’u Rwanda muri uru rwego ari ingirakamaro, akemeza ko byerekana n’umutima w’ubugiraneza usanzwe uranga Abanyarwanda bafatanyije n’Abanyamerika.

Undi muyobozi wa ririya torero ariko muri Afurika y’Uburasirazuba Nate Lashway yijeje abamwumvaga ko bazakomeza gukorana na bagenzi babo bo mu Rwanda mu guha abazagana kiriya kigo ubumenyi buhamye.

Ubusanzwe iri torero rihuza abantu miliyoni 86 ku isi hose.

Lashway yavuze ko Abanyarwanda, muri rusange, bakeneye kuruhuka mu mitima bigakorwa binyuze mu kububaka mu buryo bw’umwuka.

Apostle Yoshua Ndagijimana Masasu washinze akaba ayobora Itorero the Evangelical Restoration Church yavuze ko amaze kohereza abantu 80 ngo bige muri ririya shuri.

Masasu, mu buryo bwo gutebya, yavuze ko nta bantu babonye Imana nk’uko Abanyarwanda bayibonye.

Yaganishaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko muri kiriya gihe Abanyarwanda batabonye Imana, babonye Satani.

Pasiteri Mukuru wa Kiliziya y’Abapantekoti mu Rwanda, Pentecostal Church of Rwanda (ADEPR) Senior Pastor Isaie Ndayizeye yavuze ko kiriya kigo kitagenewe Abakirisitu  gusa ahubwo ari icya buri Munyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version