Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ivangura Ry’Uruhu Rituma Abanyasudani Bahunze Intambara Bicwa N’Inzara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ivangura Ry’Uruhu Rituma Abanyasudani Bahunze Intambara Bicwa N’Inzara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2024 3:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko ivangura rishingiye ku ruhu ari ryo ryatumye isi idatabara Abanyasudani bahunze intambara, ubu bakaba bagiye kwicirwa n’inzara mu nkambi.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iri shami rya UN ivuga ko abantu miliyoni 12 ari bo bamaze guhunga intambara hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe Rapid Support Forces, iyi ntambara ikaba yaratangiye muri Mata, 2023.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko iyo urebye uko abahunze iriya ntambara babayeho, ubona ko isi yabatereranye.

Yeruriye BBC ko yasanze impamvu ibitera ari ibara ry’uruhu rwabo rituma abo mu bihugu bikize badahangayikishwa n’uko Abanyasudani bashonje.

Tedros yagize ati: “ Tekereza abantu bavanywe mu byabo, ibyo basize birasenywa, aho bahungiye bahahurira n’indwara none reba inzara iranuma!”

Uyu munya Ethiopia iyobora OMS avuga ko aherutse gusura bimwe mu bitaro byo muri Sudani bivura impunzi atungurwa kandi ababazwa no kubona abana bafite amagufa yanitse ku gasi kubera inzara.

Avuga ko abantu miliyoni 25 ni  ukuvuga ½ cy’abaturage bose ba Sudani bakeneye ibiribwa.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko akaga Abanyasudani barimo muri iki gihe gaterwa ahanini n’uko ari abo muri Afurika bigatuma ibihugu bikize ku isi by’i Burayi n’Amerika bitabareba n’irihumye kandi ngo iki kibazo kireba n’abandi baturage ba Afurika bari mu ntambara cyangwa mu nzara.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Yavuze ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya( yatangiye mu mwaka wa 2022) yatumye yibonera neza ko Isi idaha agaciro kangana ubuzima bw’Abazungu n’ubw’Abirabura.

Avuga ko akurikije uko inkunga ihabwa Ukraine ingana akayigereranya n’inkunga ihabwa Yemen, Afghanistan, Syria n’ahandi hari intambara ku isi, asanga nta mahuriro.

Tedros yaboneyeho gusaba itangazamakuru aho riva rikagera guhanga amaso ku bibera muri Sudani kuko ngo ari agahomamunwa.

Mu ntambara iri muri Sudani hari ibihugu bishinjwa kuba inyuma y’impande zihanganye, aho Leta ziyunze z’Abarabu zivugwaho gufasha umutwe wa RSF mu gihe Arabie Saoudite iri gufasha Leta ya Karthoum.

Uko bigaragara impande zirebwa n’ubuhuza ni ukuvuga Arabie Saoudite na Amerika zananiwe guhuza impande zihanganye.

TAGGED:featuredIntambaraSudaniTedrosUbuzimaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafashe Abakekwaho Kwiba Imodoka Bari Barakodesheje
Next Article U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Ikomeye Mu Ikoranabuhanga Rya Telefoni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?