IVUGURUYE: Iran Yarashe Missiles Zirenga 100 Kuri Israel

 

Nk’uko umwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika yari yabibwiye BBC ko bafite amakuru y’uko Iran iri gutegura igitero kuri Israel, mu masaha y’ijoro koko Teheran yaharashe  missiles zirenga 100.

Israel ivuga ko izigera ku 180 zahanuwe zitariyesura ku butaka bwa Israel.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye na Amerika.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Daniel Hagari yavuze ko Iran izicuza ibyo yakoze.

Mu masaha y’ijoro yo kuri uyu wa Mbere ingabo za Israel zirwanira ku butaka zaraye zitangiye ibitero byo ku butaka byo kurimbura Hezbollah muri Lebanon.

Israel ivuga ko ari ibitero ‘bito bito’ bigamije gusenya ibirindiro bya Hezbollah aho biri hose muri Lebanon.

Ikomeje gusaba abaturage ba Lebanon bari mu bice iteganya kuzagabamo ibitero kuhimuka.

Minisitiri w’Intebe wa Lebanon avuga ko igihugu cye kiri mu kangaratete gakomeye mu mateka yayo, agasaba amahanga kureba uko bagitabara.

Mu gihe gito gishize ibitero bya Israel bitangiye, abaturage ba Lebanon bagera kuri miliyoni bamaze guhunga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version