Ruhango: Umuyobozi Wari Ufungiye Mu Nzererezi Yararekuwe

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko  nyuma y’igitutu cy’itangazamakuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwakoranye na Polisi barekura umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari Bihembe wari ufungiye mu kigo cy’inzererezi.

Uyu mugabo yari amazemo hafi ukwezi kuko yafunzwe mu ntangiriro za Nzeri, 2024.

Akagari ka Bihembe  kari mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Amakuru twahawe n’umunyamakuru ukorera muri biriya bice avuga ko ubwo inkuru yasohokaga mu munsi umwe ushize, byateje ikibazo biza gutuma uwo mugabo arekurwa.

Gufungwa kwe kwari kwababaje abaturage yayoboraga, bakemeza ko yari akwiye guhanwa kiyobozi aho kujyanywa ahantu nka hariya bitaba ibyo agashyikirizwa ubugenzacyaha bugasuzuma niba ibyo avugwa ho bigize icyaha bukamukorera idosiye.

Abaturae kandi bavugaga ko hari amateka ya Minisitiri agena uko umukozi wa Leta ahanwa, ayo akaba ari yo yagombye kuba yarakurikijwe no mu gihe cyo kumufata no kumufunga.

Ubwo bagenzi bacu batangazaga iby’ifungwa ry’uyu mugabo, bari babwiwe n’Ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Kabagari ko nta SEDO w”akagari kavuzwe haruguru wari uhari!

Emmanuel Ntivuguruzwa uwuyobora yari yavuze ko ufunzwe akurikiranyweho icyo yise ‘imyitwarire idahwitse mu kazi’.

Ati: “Umukozi wese utarava mu kazi aba ari mu kazi. Gusa nakubwira ko hari imyitwarire itari myiza inzego zirimo kumukurikiranaho”.

Abaturage bavugaga ko gufungira umuyobozi wabo mu nzererezi ari ukubasuzuguza, kumusuzuguza ubwe n’umuryango we.

Meya wa Ruhango Valens Habarurema

Ubuyobozi bwa Akarere ka Ruhango bwari bwabanje guhakana ko uwo mugabo ufungiwe mu nzererezi ariko bukavuga ko ari ‘gukurikiranwa’.

Mu gusobanura ibye, Meya wa Ruhango witwa Valens Habarurema nawe yemezaga ko uwo mugabo anywa akarenza igipimo, akungamo ko hari Komite ishinzwe imyitwarire y’abakozi mu Karere ka Ruhango yatangiye gukurikirana ibye.

Ubusanzwe muri Transit Center hafungirwa urubyiruko rwanananiranye rurimo abakoresha ibiyobyabwenge, abajura n’abandi ibyabo biba bitarasobanuka neza ngo bigezwe mu Bugenzacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version