Urubyiruko Rurasaba Umwanya Mu Gushyiraho Ingengo Y’Imari Irugenewe

Abahagarariye urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo  bavuga ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya ‘ufatika’ mu biganiro bigena ingano y’ingengo y’imari irugenerwa.

Babivugiye mu biganiro byo ku munsi wa kabiri byabahuje n’abakozi bo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, abo mu y’ubutegetsi bw’igihugu n’abo mu Nama y’igihugu n’ubuyobozi bwa CLADHO ari nayo yateguye iyo nama.

Intego y’iyi nama yari ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na CLADHO bwerekana ko abo yaganiriye nabo mu rubyiruko bayibwiye ko bategerwa n’abafata ibyemezo ngo bababwire ibyo bumva byashyirwa mu ngengo y’imari ibagenerwa.

Ubwo bushakashatsi bwasanze ingengo y’imari yagenerwaga urubyiruko kandi yaragabanutse uko imyaka yahitaga indi igataha.

- Kwmamaza -

Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza ibikorwa muri uriya muryango avuga ko basanze ingengo y’imari yagenerwaga urubyiruko binyuze mu nama y’igihugu y’urubyiruko  yagabanutse iva kuri Miliyari Frw 1 irenga agera kuri Miliyoni Frw 200 zirengaho macye.

Yemeza ko ibi bigomba kuganirwaho kugira ngo bikosorwe kuko kudaha urubyiruko imari ihagije ngo rukore rwivane mu bukene, birudindiza mu iterambere.

Uko imibare iteye mu ngengo y’imari igenerwa urubyiruko

Ati: “ Urubyiruko rungana na 64% rwatubwiye ko batajya bahabwa umwanya mu gutanga ibitekerezo ku bigomba gushyirwa mu ngengo y’imari kandi uyu mubare ni munini cyane”.

Buri mwaka mu Ukwakira, Minisitiri w’imari n’igenamigambi asaba ibigo bya Leta cyangwa izindi nzego za Leta gutangira kwakira ibitekerezo bizajya mu ngengo y’imari ya Leta.

Muri abo bantu n’urubyiruko ruba rugomba guhabwa umwanya muri iyo gahunda.

22% nibo bavuga ko bahabwa umwanya muri ibyo biganiro.

Ku byerekeye umuganda, urubyiruko rungana na 19% ntiruwitabira.

Iby’uko urubyiruko rudahabwa umwanya mu gutanga ibitekerezo bishyirwa mu ngengo y’imari byanemejwe na Rwema, uyu akaba umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu Karere ka Kicukiro.

Asanga ari byiza ko urubyiruko rwibukwa, rugahabwa umwanya mu biganiro byose bigamije iterambere.

Kuri we, iyo rwibagiranye bituma n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu ruba ruto.

Urubyiruko kandi rusaba ko imishinga rugeza kuri BDF ngo rubone amafaranga yo gushora yajya yemerwa kuko ngo ‘imyinshi yangwa’.

Ikibazo, ariko nk’uko umwe mu bakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi witwa Rutagonya Kazungu Andrew yabibwiye Taarifa, ni uko hari imishinga banki ziga zigasanga idakoze neza bityo na BDF ntiyishingire.

Banki zanga gutanga ayo mafaranga kuko mu kwirinda ko zazagira umubare munini w’inguzanyo zitishyuwe kandi ibyo biba bigomba gukorerwa raporo ihabwa Banki nkuru y’u Rwanda.

Muri Werurwe, 2024 Umuyobozi mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka yabwiye itangazamakuru ko ikigega ayobora  gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse kandi ko mu myaka kimaze gikora cyahaye abantu inkunga irenga Miliyari Frw 100.

Intego  yo gutanga iyo nguzanyo ni ukugira ngo Banki zizere abaje kuziguza, zibahe inguzanyo hanyuma nihagira igihombo ‘cyumvikana’ kibaye, BDF izabone uko ibishyurira icyo gihombo binyuze ku bikubiye mu masezerano.

Impamvu zituma amabanki adaha imari abaturage cyane cyane urubyiruko harimo iy’uko inyinshi muri zo[banki] zikorera mu mujyi kandi abenshi mu bakeneye iyo nkunga batuye ahanini mu cyaro.

Vincent Munyeshyaka uyobora BDF

Munyeshyaka avuga ko ikigo ayobora gishinzwe gufasha abantu kubona iyo nguzanyo, ibyo bigakorwa binyuze mu gusinya amasezerano yo kumutangira ingwate ingana na 50% ariko ishobora kuzamuka  ku byiciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ikagera kuri 75%.

Mu nama yari imaze iminsi ibiri yigirwamo uko urubyiruko rwarushaho guhabwa umwanya mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari irugenewe hanzuwemo ko raporo zivuga ku byo rukeneye mu Turere iba ikwiye kunozwa ikazagezwa ku nzego zarwo, bikazamuka kugera kuri Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi.

Ibyo urubyiruko rwifuza bikwiye kwandikwa neza bikagezwa ku nzego zirushinzwe kandi nazo ntibizibike mu tubati ngo ziryumeho.

Iyi nama kandi yateguwe no ku bufatanye na ActionAid  Rwanda mu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version