Iyo USA ifashije uburezi mu Rwanda iba ifashije igihugu cyose- Min Uwamariya

Ubwo batahaga ririya shuri

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya ashimira USA inkunga itera uburezi bw’U Rwanda, akemeza ko gufasha uburezi kugira ngo butere imbere bifasha n’igihugu cyose.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukuboza, 2020 ubwo we na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman batahaga ishuri ribanza rya Kimihurura muri Gasabo.

Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 400 Frw rikaba ari ishuri ryubatswe mu buryo bworohereza abana bafite ubumuga kugera mu byumba bigiramo, bakabona n’ubwiherero buboroheye.

Ishuri ryisumbuye rya Kimihururo rifite ubwiherero 30 bworohereza abafite ubumuga, n’uburyo bugezweho bwo gukusanya amazi yanduye n’ibigega bihagije byo kubika amazi.

- Advertisement -

Ambasaderi wa USA mu Rwanda Bwana Peter Vrooman avuga ko ririya shuri rifite n’amashanyarazi ahoraho .

Ati: “ Uburezi budaheza n’abana bafite ubumuga ni ingenzi mu guha abana bose uburezi buzatuma bagira icyo bimarira mu gihe kiri imbere.”

Mu gihe kiri imbere harateganywa kuzubakwa irindi shuri nka ririya ahitwa Tyazo mu murenge wa Kanjongo  muri Nyamasheke mu Ntara y’ i Burengerazuba.

Muri uyu murenge niho haba ibitaro bya Kibogora.

Ibikorwa USA itera inkunga mu Rwanda  ibicisha mu Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zateganyije miliyari 605 Frw azafasha guteza imbere uburezi bw’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Igice kinini cy’aya mafaranga cyashyizwe mu bikorwa bigamije gufasha uburezi bw’ibanze cyane  cyane abw’incuke binyuze mu kubigisha Ikinyarwanda hakiri kare.

Abahanga mu burezi no mu mitekereze ya muntu bavuga ko iyo umwana yize neza kandi akamenya ururimi rw’ababyeyi be akiri muto bimufasha no kumenya izindi ndimi z’amahanga.

Ishuri ribanza rya Kimihurura riherutse gutahwa rifite icyumba cy’ibitabo bigenewe abana bo mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza.

Kugeza ubu USAID yaheye u Rwanda  ibitabo bingana na miliyoni esheshatu bizafasha abana kongera ubumenyi bwabo mu gusoma.

Ibi bitabo byatanzwe mu mushinga wiswe ‘Soma Umenye.’

Ambasaderi wa USA mu Rwanda Peter Vrooman na Dr Uwamariya Valentine mu ifoto y’urwibutso
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version