Iyo Ushoye Mu Bantu Wungukira Hose- Perezida Kagame

Mu kiganiro yahaye abitabiriye Ihuriro mpuzamahanga ryiga ku hazaza h’isi muri iki gihe ibintu byicara bihinduka, Perezida Kagame yavuze ko iyo ushoye mu kubaka ubushobozi bw’abantu, wungukira henshi kuko ibintu aho biva bikagera bikorwa n’abantu.

Hari ku munsi wa kabiri w’Inama mpuzamahanga yiswe Future Investment Initiative iri kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite.

Mu kiganiro yahatangiye, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahuye na byinshi bibi bikazahaza ubukungu bwarwo ariko rwakoze uko rushoboye rukora iby’ingenzi byarukuye muri uwo mwobo.

Ku ngingo y’icyo rwakoze ngo ruzamure ubumenyi bw’abarutuye bashobore kwiteza imbere, Perezida Kagame yavuze ko kubakira Abanyarwanda ubushobozi ari intambwe ikomeye mu iterambere ryabo kubera ko abantu ari bo bubaka ibibera mu gihugu byose.

Ati: “Kubakira abantu ubushobozi bituma bamenya uko bibeshaho binyuze mu buryo bakora ibintu. Iyo ububakiye ubushobozi uba ubahaye byose kandi ndumva ntawe ubishidikanyaho.”

Ku mpamvu zatumye u Rwanda ruha abagore ijambo, Perezida Kagame yavuze ko icyabiteye ari ikintu cyumvikana ku muntu wese ushaka kumva.

Yavuze ko mu Rwanda abagore bagize 52% by’abarutuye bose.

Ahereye kuri iyo mibare ubwayo, Kagame yavuze ko gufata abantu bangana gutyo ukabigizayo ngo ntibashoboye, byaba ari uguhombya igihugu.

Ikindi kandi ngo abagore nabo bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bantu bityo bakwiye guhabwa umwanya mu bintu byose bibera mu bihugu byabo.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko buri muntu wese uri ho hari aho yahuriye n’umugore, yaba uwamubyaye cyangwa uwo yashatse.

Avuga kandi ko kuba abagore baragize uruhare rutaziguye mu kubohora u Rwanda, bibaha umwanya ufatika mu buzima bwarwo muri iki gihe.

Ati: “ Ayo niyo mahitamo yacu kuri iyo ngingo kandi amateka yerekana ko tutahisemo nabi.”

Muri iki kiganiro kandi, Perezida Kagame yavuze ko kudashora imari muri Afurika ngo ni uko hariyo ibibazo, byaba ari ikosa rikomeye.

Avuga ko kudashora ku mugabane utuwe na miliyari irenga y’abaturage biganjemo urubyiruko kandi ukaba ukize ku mutungo kamere byaba ari ikosa rinini.

Kagame yabwiye Richard Attias wamuganirizaga ko kwanga kujya gushora muri Afurika ngo ni uko hari ibibazo, byaba ari ikosa kuko ku isi hose ntaho utazasanga ibibazo.

Ku byerekeye za coups d’états, Perezida Kagame avuga ko abantu batagombye gusa kujya batinda kurizo ubwazo, ahubwo bakareba n’inkomoko yazo.

Avuga ko kuba Guverinoma yari iri ku butegetsi yari iya’Abasivili igakurwaho n’abasirakare bitavuze ko iy’abasirikare ari yo izaba mbi kuko hari n’iz’abasivili ziba zitegeka nabi cyane.

Kuri Perezida Kagame icya mbere ni igifitiye akamaro abaturage kandi mu kureba ibibazo bya za coups hakajya habaho no kwibaza uruhare rw’ibihugu byahoze ari iby’abakoloni muri ibyo bihugu bivugwamo iki kibazo.

Abajijwe inzego abona abashoramari baza mu Rwanda bazashyiramo amafaranga yabo, Perezida Kagame yavuze ko aha mbere ari mu kubakira Abanyarwanda ubumenyi, ariko ntihibagirane n’ubuhinzi bugamije kwihaza mu biribwa ndetse n’ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version