Nyamasheke: Baravugwaho Guta Umwana Wabo Mu Bwiherero ARI MUZIMA

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke barakekwaho kuboha umwana wabo w’imyaka 12 bakamuta mu bwiherero. Ku bw’amahirwe, abaturanyi bamukuyemo ari muzima.

Umugabo yahise aburirwa irengero akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe umugore we yafashwe.

Abaturanyi babo babwiye itangazamakuru ko  aba babyeyi bahoraga bavuga ko uwo mwana wabo yabananiye kuko n’iyo avuye ku ishuri aho gukora imirimo yo mu rugo ahita ajya kuzerera.

Kumujugunya  mu bwiherero ngo babitewe n’uko ku wa Kabiri bamutumye ibiti byo gushingirira ibishyimbo, aho kubizana ajya kuzerera.

- Advertisement -

Yaratashye bamuraza hanze mu gitondo babyutse bamubona hanze aho yaraye nibwo Se yamufata aramukubita aranamuzirika akoresheje imyenda.

Umuturanyi wabo avuga ko Se w’uwo mwana yamubohesheje imyenda, abohaa amaguru n’amaboko, amusiga atinyagambura undi ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Byabereye mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke

Nyina, wari wasigaye mu rugo, niwe wamufashe amuta mu bwiherero ariko abaturanyi baza kubimenya bamukuramo ari muzima ariko yanegekaye.

Yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibogora ngo yitabweho.

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukankusi Athanasie, yabwiye bagenzi bacu ba  IGIHE ko aba babyeyi bajugunye umwana wabo mu bwiherero ariko ku bw’amahirwe akurwamo akiri muzima.

Mukankusi ati: “ Igihari ni uko ababyeyi bakubise umwana bamuta mu bwiherero ariko akurwamo akiri muzima ari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima”

Uwo burenganzira bwa muntu hari icyo asaba urukiko kuri iki kibazo…

Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO

Evariste Murwanashyaka ukora mu Mpuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ariko by’umwihariko ubw’abana( CLADHO) avuga ko urukiko niruhamya aba babyeyi icyaha, rwakwiye no kuzabambura inshingano za kibyeyi uriya mwana agahabwa malayika murinzi wo kumwitaho.

Avuga ibi abishingiye ku ngingo y’uko abo babyeyi b’uyu mwana bamujugunye mu bwiherero bashaka ko apfa.

Ati: “Mu bihano urukiko rwazaha abo babyeyi  ni ukuzamburwa uburenganzira bwo kuba ababyeyi b’uyu mwana agahabwa ba malayika murinzi”.

Murwanashyaka kandi avuga ko uko bigaragara bariya babyeyi bari barabujije umwana uburenganzira bwo gukina n’abandi kubera ko kuba azerera, nk’uko babivuga, byaterwaga ahanini no kujya gushaka abo bakina.

Imibare itangwa n’inzego z’ubugenzacyaha hirya no hino ku isi igaragaza ko abana n’abagore ari bo bakunze kwibasirwa n’ihohoterwa.

Muri izo raporo kandi bigaragara ko abenshi mu bahohotera abo bana, ari benewabo barimo n’ababyeyi babo cyangwa inshuti z’imiryango babamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version