Jacob Zuma Yasabiwe Gusubira Muri Gereza

Urukiko rw’ubujurire muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko rwasanze impamvu z’uburwayi zari zatanzwe n’abunganira ndetse n’abo muryango wa Jacob Zuma z’uko agomba kurekurwa kandi koko zikaba zaratumye arekurwa, nta shingiro mu by’ukuri zari zifite. Bityo rero ngo  agomba gusubizwa muri gereza akarangiza igifungo yakatiwe.

Inyandiko y’urukiko iravuga iti: “ Ibyari byashingiweho uyu mugabo arekurwe by’uko yari arwaye, twasanze nta shingiro bifite bityo agomba gusubira muri gereza akarangiza igihano cye.”

Jacob Zuma muri iki gihe afite imyaka 80 y’amavuko.

Muri Kamena, 2021 nibwo urukiko rwamukatiye gufungwa amezi 15 nyuma yo kumuhamya kuba nyirabayazana w’imidugararo yaguyemo abantu benshi.

- Advertisement -

Bamukojeje muri gereza amezi abiri, ahita arekurwa nyuma y’uko abamuburaniraga hamwe n’abaganga bavuze ko arwaye arembye.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko n’ubwo uru rukiko rwasabiye Zuma gusubira muri gereza, ngo aracyafite andi mahirwe yo kuba yajuririra urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kandi ngo nirwo rusumba izindi zose.

Jacob Zuma ari mu bantu baharaniye ko ubutegetsi bw’Abazungu bwahezaga Abirabura buvanwaho muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2009 nibwo yatorewe kuyobora Afurika y’Epfo ariko mu mwaka wa 2018 aza gutekekwa n’abo mu ishaka rye, ANC, kwegura.

Icyo gihe yashinjwaga bikomeye kwishora mu bikorwa bya ruswa yahabwaga n’Abahinde b’abakire bari bagize ikitwa ‘Gupta family.

Ubwo umwanzuro w’uko yagombaga gufungwa wafatwaga, abamushyigikiye biganjemo abakene bo muri kiriya gihugu barahugurutse barasara barasizora.

Bagiye mu mihanda batwika amapine ndetse muri aka kajagari haza kugwa abantu 350.

Ubwo yatumizwaga ngo aze asobanure ibyo yaregwaga, yasuzuguye urukiko bituma rutegekwa ko afungwa amezi 15.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version