IBUKA Ifite Ubuyobozi Bushya Ku Rwego Rw’Igihugu

Umuryango uhuza indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994  witwa IBUKA, waraye utoye Komite nyobozi isimbura icyuye igihe.

Perezida mushya wa IBUKA ni Dr. Gakwenzire Philbert, akaba yungirijwe n’abayobozi babiri ari bo Visi Perezida witwa Momonfort Majyambere, ndetse na Visi Perezida wa Kabiri witwa Christine Kagoyire.

Umunyamabanga wa IBUKA ni Eng Irene Niyitanga  n’aho ushinzwe imibereho myiza ni Dr. Martha Mukaminega.

Muri iyo Komite nshya, uwatorewe itangazamakuru ni Lyliane Karekezi , ushinzwe ibikorwa byo kwibuka ni Spéciose Nyirabahire mu gihe ushinzwe ubukungu ari Evode Ndatsikira.

- Advertisement -

Egide Nkuranga wari usanzwe uri Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu yabwiye Taarifa ko yishimira ko we na Komite ye bakoze uko bashoboye ngo bazamure urwego rw’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko bakoze ubuvugizi mu nzego zitandukanye harimo kubakira abarokotse inzu zikomeye n’ubwo hari izindi izindi zishaje zigikeneye gusanwa.

Egide Nkuranga

Ikindi avuga ni uko mu rwego kandi rwo gufasha abanyamuryango gukomeza kwisana, IBUKA yakoranye n’izindi nzego zirimo n’iz’ubuzima mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akavuga ko hari ikibazo gikomeye kitaracyemuka.

Icyo kibazo ngo ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakibana n’ihungabana ndetse n’indwara y’agahinda gakomeye kandi ngo bamwe baherererekanya n’abo bibarutse.

Ngo abageze mu zabukuru bahuye n’akaga katewe na Jenoside muri iki gihe barerura bakavuga ibyababayeho bakabibwira abana babo bigatuma nabo bahungabana.

Iki ngo ni ikibazo gikomeye kigomba gukomeza kuvugutirwa umuti.

Perezida mushya wa IBUKA ni Dr. Gakwenzire Philbert
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version