Jay Polly Mu Bantu 12 Bafatiwe Mu Birori Bafite Ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 12 barimo umuhanzi Jay Polly, bafatiwe mu birori mu rugo barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, banafatanwa ibiyobyabwenge.

Aba bantu uko ari 12 berekanywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.

Jay Polly yabwiye itangazamakuru ko ku wa Gatanu yahamagawe n’umuntu amubwira ko hari abanyamahanga bashaka kwagurira ubucuruzi bw’umuceli mu Rwanda, bamusanga iwe mu rugo i Kibagabaga ngo baganire uko bakorana mu buryo bwo kwamamaza.

Yagize ati “Ni uko abo banyamerika babiri n’umunya-Tanzania umwe baje kumpamagara turahura, baza mu rugo, nari ndi kumwe n’abantu babiri, murumuna wanjye ndetse n’undi muntu umwe, turavugana nk’iminota 40, njya kuri studio gatoya ndababwira ngo ndagaruka, ariko niba mufite kugenda amasaha arimo arakura.”

- Advertisement -

“Mvuye muri Studio ngarutse ndahabasanga, nsanga barimo baranywa, ariko bagiye gutaha. Njye mpita njya kuryama kuko nari naniwe. Mu kubyuka rero nsanga polisi iri hano, hari n’abantu benshi ntazi uko bahageze kuko nari ndyamye, ndabyuka batuzana ahangaha, kuko twari benshi.”

Yahakanye ko nta biyobyabwenge we yigeze abona, kimwe n’imiti yafatiwe ikoreshwa n’abakeneye ingufu zo gutera akabariro izwi nka Putru.

Ati “Icyo nzi ni uko twangije amabwiriza kuko haje abantu benshi kandi ni iwanjye, ariko ibyo bindi byo ntabyo nzi kabisa.”

Yemeye ko barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse abisabira imbabazi.

Ati “Ndasaba imbabazi kubera ko hari umuntu wenda washoboraga kuza afite COVID-19 akayikwirakwiza ikaba yagera n’ahandi hose.”

“Ibyo ndabisabira imbabazi abanyarwanda, nkabisabira imbabazi abahanzi bagenzi banjye, nkabisabira imbabazi polisi y’u Rwanda kandi ndiyemeza ko ibi byose nibirangira, ndasohora indirimbo yo kurwanya COVID-19.”

Mu bindi byatangajwe harimo ko bafatanywe n’ibyemezo by’ibyiganano ko bapimwe COVID-19 bagasanga ari bazima, umuganga wabibahaye akaba yafashwe.

Gusa Jay Polly yatangaje ko nta kintu abiziho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko aba bafashwe hari n’ibindi byaha bashobora gukurikiranwaho.

Ati “Hari biriya bisubizo bihimbano kandi wumva ko umuntu ashobora kuba anabicuruza, ibyo birakurikiranwa n’inzego zibishinzwe zikore iperereza ryimbitse, ariko na we arabyiyemerera ko ari ibisubizo mpimbano. Icya kabiri ni ibiyobyabwenge (urumogi) byasanzwe hariya aho bari bari, nabyo bigira uburyo bikurikiranwa.”

CP Kabera yasabye abantu kureka kwikururira ibibazo, kuko nko mu bafashwe harimo umuntu wari waturutse mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, akaza gufatirwa mu Mujyi wa Kigali yakoranye n’abandi bantu mu buryo butemewe.

Jay Polly yemeye ko yarenze ku mabwiriza asaba imbabazi
Aba bantu 12 bafatiwe mu rugo kwa Jay Polly
CP Kabera yavuze ko aba bantu bashobora gukurikiranwaho n’ibindi byaha
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version