Turikiya Yarakariye Amerika Yemeje Jenoside Yakorewe Abanya-Armenia

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turikiya yatumije Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri icyo gihugu, ngo atange ibisobanuro ku cyemezo igihugu cye cyafashe cyo kwemeza Jenoside yakorewe Abanya-Armenia.

Ni ubwicanyi bwakozwe mu minsi ya nyuma y’ubwami bwa Ottoman bwaje guhinduka Turikiya y’ubu. Bwabaye hagati ya 1915-1917.

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu Armenia yibukaga abazize ubwo bwicanyi, Perezida Joe Biden yasohoye itangazo avuga ko bibuka ubuzima bw’abapfiriye muri jenoside yakorewe Abanya-Armenia mu gihe cya Ottoman, baniyemeza gukumira ko ubwicanyi ndengakamere nk’ubwo bwazongera kubaho.

Yakomeje ati “Ntabwo ari ugushinja ahubwo ari ugutuma ibyabaye bitongera kwisubiramo ukundi.”

- Advertisement -

Biden yatandukanye n’abamubanjirije bababinyuraga ku ruhande birinda ko byahungabanya umubano wa Turikiya na Amerika, nk’ibihugu bihurira mu muryango wo gutabarana, NATO, ndetse binafatanya mu kurwanya Islamic State.

Ni igikorwa cyarakaje Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya wakomeje kuvuga ko ubwo bwicanyi atari jenoside, ntanemeranye n’umuntu wese ugerageje kuyita gutyo, harimo na Papa Francis.

Ibiro ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu, byatangaje ko nyuma y’icyo cyemezo cya Biden, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mevlut Cavusoglu yatumije ambasaderi wa Amerika muri Turikiya David M. Satterfield, ngo atange ibisobanuro.

Byatangaje ko kiriya cyemezo “cyateye ibikomere ku mubano ku buryo bizagorana kubyomora.”

Minisitiri Cavusoglu kuri uyu wa Gatandatu yananditse kuri Twitter ko icyemezo cya Amerika ari amagambo adashobora guhindura amateka cyangwa ngo ayandike bundi bushya.

Yakomeje ati “Ntabwo tuzigera duhabwa isomo ry’amateka ry’uwo ari we wese ku mateka yacu.”

Yavuze ko batemera uburyo Amerika n’ibindi bihugu bimwe bifata ibyabaye mu ntarmbara yo mu 1915, byakozwe ku butegetsi bubi bw’Abanya-Armenia n’imitwe yari ibangamiye cyane Turikiya.

Mu gihe imibare ivuga ko icyo gihe hishwe abaturage miliyoni 1.5, Turikiya yo ivuga ko hapfuye abagera mu 300.000.

Byagenze bite icyo gihe

Ubwo bwicanyi bwabaye nyuma y’uko ingabo za Ottoman zari zimaze gukubitwa inshuro n’ingabo z’Abarusiya mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi, cyane cyane mu rugamba rwiswe urwa Sarikamish.

Icyo gihe Minisitiri w’Intambara muri Ottoman, Enver Pasha, yatangaje ko batsinzwe kubera ubugambanyi bw’ Abanya-Armenia kubera ko harimo benshi barwanye ku ruhande rw’u Burusiya.

Byatumye batangira kubica, biza kuvamo icyakomeje kugibwaho impaka, bamwe bemeza ko ari jenoside abandi bakabirwanya.

Turikiya yakomeje kuvuga ko nubwo habaye ubwicanyi ndengakamere, nta mugambi wabayeho wo kurimbura abakristu b’Abanya-Armenia, ndetse ko n’abasilamu benshi bapfiriye mu kavuyo ko mu ntambara ya mbere y’isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version