Jeannette Kagame Yaburiye Urubyiruko Kudaca Iy’Ubusamo

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwahuriye mu Karere ka Gisagara mu Ihuriro bise ‘Ihuriro Ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano’ ko kugera ku byiza birambye, umuntu abiharanira, ko bitagerwaho biciye mu nzira y’ubusamo.

Bamwe mu rubyiruko bumva ko bashobora kugera ku bukire batabuvunikiye cyangwa bakumva ko bahabwa inshingano mu bandi cyangwa mu nzego runaka badaciye mu nzira zisabwa.

Ibi ngo ntibikwiye.

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhora ruri maso ku mbuga nkoranyambaga, rukabwira abapfobya Jenoside cyangwa bayihakana ko ibyo bakora bibeshya.

Yababwiye ko u Rwanda bareba muri iki gihe hari abarumeneye amaraso, bityo ko iyo nshungu batanze ngo rumere uko barubona, idakwiye guteshwa agaciro.

Avuga ko nta kindi cyatumye babigeraho kitari ugukunda u Rwanda.

Ati: ” Tugomba guhora iteka twibuka aho twavuye ndetse ntitwibagirwe ikiguzi cyatanzwe ngo tube tugeze aho turi uyu munsi…”

Urubyiruko kandi rwibukijwe ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo murunga utuma u Rwanda rukomera.

Urubyiruko rwitabiriye ririya huriro rugizwe n’abantu 1000.

Urubyiruko rwitabiriye ririya huriro rugizwe n’abantu 1000.

Abaryitabiriye bazahugurwa ku ndangagaciro zaranze ababohoye u Rwanda, amateka yarwo no gusobanukirwa umukoro bafite wo gukomeza kubisigasira cyane cyane hibandwa ku Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iri huriro ryabereye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Ribaye ku nshuro ya 10 kandi abaryitabiriye baraboneraho kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version