Jenoside Si ‘Byenda Gusetsa’

Umugabo witwa Raphael Lemkin(  24, Kamena, 1900 – 28 Kanama 1959)  niwe warebye ubwicanyi bwakorewe Abayahudi[nawe yari we] asanga nta rindi zina yabuha uretse Jenoside. Niwe kandi washyizeho anasobanura ibyiciro umunani birimo ibibanziriza Jenoside, Jenoside nyirizina n’ibiyikurikira.

Yanditse ko iyo Jenoside irangije gukorwa, abayikoze basigarana ipfunwe bagatangira gushaka uko bayita mu rwego rwo kuyigabanyiriza uburemere cyangwa bakanahakana ko ntayigeze ikorwa.

Ikiciro cya nyuma muri bya bindi umunani Lemkin yasobanuye ni icyo kuyihakana.

Akenshi abayihakana baba ari abayikoze, benewabo cyangwa abacumbikiye abayikoze kuko iyo abayikoze bayirangije bakabona ko batarimbuye burundu abo bishe, bahitamo guhungira kure kuko baba bazi ko bazabibazwa nibaguma aho bayikoreye cyangwa bagahungira mu batabashyigikiye.

- Kwmamaza -

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Abanyarwanda bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uku kwezi(Werurwe, 2021) humvikanye abantu bavuga kuri Jenoside mu buryo busa n’aho ari ikintu abantu baganiraho nka ‘byenda gusetsa’ cyangwa ‘kera habayeho’.

Mu isomo biga mu mateka ku rwego rwa Kaminuza ryitwa ‘Sensitive Issues’, bavuga ko Jenoside ari ingingo igomba kuganirwaho mu buryo busaba kwigengesera.

Kwigengesera bivugwa aha bishatse kuvuga ko Jenoside ihora mu mitima y’abayirokotse, ababakomokaho ndetse n’abayigizemo uruhare, kuyivugaho rero bigasaba kwigengesera.

Hari Umufilozofe w’Umunyarwanda witwa  Prof Isaïe Nzeyimana uherutse kwandika ati: “Ubanza Jenoside itari mu bihe byashize, ahubwo ihora ari iy’ubu!”

Ni igikomere kidakira, gisaba ko buri wese yigengesera mu byo avuga n’ibyo akora kugira ngo atagira uwo atoneka.

Nk’uko twabivuze haruguru, haherutse kumvikana amagambo yanyujijwe kuri YouTube asa n’afata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho ari ikintu abantu bateramo urwenya nk’ibindi.

Umwe mu bavugiye kuri YouTube, ubu akaba ari imbere y’ubutabera, yigeze kuvuga ko ‘imibiri y’Abatutsi bazize  Jenoside ari uburyo Leta y’u Rwanda ikoresha ngo ibone amadovize.’

Icyo gihe yagize ati: “ Corona yasimbuye iturufu ya Jenoside…Ugusanga mu Rwanda Jenoside yabaye iturufu, Jenoside, Jenoside… Inzibutso bakazisura amadovize agatambuka, imibiri y’abacu igacuruzwa, iyo turufu mukayirisha…”

Ntabwo kuba Leta yarubatse inzibutso zo gushyinguramo no kurinda imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ari ubucuruzi.

Imwe mu ngingo zituma Jenoside ibaho ni uko iba ishyigikiwe na Leta, ikayikora ndetse iyo Leta(cyangwa abayigize batakiyirimo) bagashaka uko bayihakana cyangwa bayipfobya.

Guhakana Jenoside ni ikintu kimwe ariko kuyipfobya nacyo ni ikindi kandi cyo gififitse.

Gupfobya Jenoside bigaragarira mu nzira nyinshi zirimo guha uburemere buke umubare  w’abo yahitanye, kuvuga ko abavuga ko yabaye bayikabiriza no kuvuga ko uruhande rwahigwaga narwo rwakoreye urwaruhigaga indi Jenoside.

Raphael Lemkin

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazibagirana, Leta iba ifite inshingano zo gushyiraho uburyo bwo kuzereka urubyiruko ko Jenoside yabaye, ubukana yakoranywe, uburyo yahagaritswe n’ibyakurikiyeho.

Uwavuze  ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso mu rwego rwo kuyicuruza kugira ngo Leta ibone amadovize, yigizaga nkana.

Urugero ni urw’Urwibutso rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Ruruhukiyemo imibiri irenga 240 000 y’Abatutsi biciwe muzahoze ari Komini za Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.

Abarusuye bazi neza akazi kahakorerwa karimo no kurwitaho kugira ngo rutazangirika.

Amikoro ni  ngombwa kugira ngo rukomeze rwitabweho mu rwego rwo guhesha agaciro Abatutsi barushyinguyemo.

Kuri ruriya rwibutso hari agasanduku k’ikirahure kagenewe ‘impano zitanzwe ku bushake.’

Abarusura[ku bushake bwabo] basiga amafaranga runaka muri ako gasanduku agenewe imirimo yo kurwitaho.

Ni rwo rwibutso runini mu Rwanda, rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi benshi kandi rusurwa cyane.

Ubishatse warugereranya n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rwitwa Yad Vashem  ruri i Yeruzalemu muri Israel.

Icyo twatangiriyeho cy’uko Jenoside atari Byenda Gusetsa kigomba kumvikana kuri buri wese.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rwa Yad Vashem i Yeruzalemu

Iyo abantu barokotse kabutindi yashakaga kubarimbura, si byiza kongera kubibutsa ibyababayeho mu buryo bubatoneka.

Bibutse ugamije kububakamo ubutwari bwo kudaheranwa n’ibyabayeho ahubwo bagatera intambwe yo komorana ibikomere, ubuzima bugakomeza.

Kuba abakoze Jenoside, ababakomokaho[si bose] cyangwa ababashyigikiye bahakana cyangwa bagapfobya Jenoside nta gitangaza kirimo.

Igitangaje ahubwo ni uko hari abandi babatera inkunga mu bitekerezo cyangwa mu mafaranga kugira ngo bakomereze muri uwo mujyo.

Abazasoma iyi nyandiko bazumve ko kugira ngo u Rwanda ruzatere imbere mu buryo burambye bizasaba ko Abanyarwanda babaho bubahana, buri wese akirinda icyatuma mugenzi we agira intimba kubera agashinyaguro, ahubwo bakubaka Ndi Umunyarwanda.

Ikindi ni uko Leta igomba guhora irinda ubumwe bwabo, ikibwigisha abaturage bayo ariko abanze kumva akamaro kabwo haba kuri bo, kuri bagenzi babo no ku gihugu muri rusange bakabibazwa n’amategeko.

Gasasira, Umusomyi wa Taarifa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version