Jenoside Yatumye 20% By’Abanyarwanda Bagira Ikibazo Cy’Ubuzima Bwo Mu Mutwe

man sitting on outdoor park bench

Ni umubare uri hejuru kuko bivuze ko mu Banyarwanda batanu, umwe aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. Ubu bushakashatsi bwaraye butangajwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Hari mu kiganiro bahaye itangazamakuru mu rwego rwo kwerekana ko uko imyaka ishira, ubukana bw’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi bugenda bugaragara cyane cyane mu bayirokotse bafite cyangwa barengeje imyaka 35 y’amavuko.

Ubushakashatsi bwatangajwe n’Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri 2018 bwerekanye ko indwara y’agahinda gakabije ari yo yaganje mu Banyarwanda ariko cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ikindi bariya bahanga bavuga ni uko 30% by’abarokotse Jenoside babana n’ihungabana batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ihungabana ni indwara yo mu mutwe abahanga bita ‘Trauma.’

Agahinda gakabije ko abahanga bakita ‘Major Depressive Episode’.

Aka gahinda gakabije kiganje mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kagira ingaruka zikomeye k’uburyo gatuma hari abiyahura, abashaka kwiyahura, abandi bakiyahuza ibiyobyabwenge n’indi myitwarire igaragaza ko badaha ubuzima agaciro.

Ibi bibazo bigaragara ku gipimo cya 19.9% mu Banyarwanda bose ariko byagera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo bikikuba gatatu bikaba 35%.

Umunyarwanda umwe muri batanu afite ikibazo cyo mu mutwe yatewe na Jenoside

Ku byerekeye indwara y’ihungabana, imibare yerekana ko iri ku gipimo cya 3.9% mu Banyarwanda bose, ariko mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi iyi ndwara yikubye hafi inshuro enye kuko ifite 27%.

Ikibazo kihariye ku ndwara zo mu mutwe ni uko hari ubwo umuntu uzifite ashobora kubana nazo, akazihanganira kubera ko hari ibyiza abona mu buzima ariko nyuma y’igihe runaka zikaba zakongera kumuzahaza.

Urugero ni  nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakundana n’umuntu bakabana ariko nyuma y’igihe runaka akazamutenguha, urushako rukamunanira, yabona byanze akiyahura.

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe avuga ko COVID-19 yaje kongerera abarokotse Jenoside umusaraba kuko yatumye n’uwari ufite uwo abwira ibye yamusuye bitamworohera, bituma kwigunga byiyongera.

Kubera iyi mpamvu umubare w’abantu bagerageje kwiyahura muri 2018 wavuye kuri 54% ugera kuri 60%.

Ku rundi ruhande abantu bakoresha ibiyobyabwenge bavuye ku 154 bagera ku 166 mu gihe abafashwe n’ihungabana bikubye kabiri.

Dr Kayiteshonga ati: “ Burya Guma Mu Rugo yazahaje benshi. Ubundi umuntu ni ‘social’, ntabwo yishimira kubaho atari kumwe n’abandi. Ikindi ni uko abantu bagize ubwoba, bahungabanywa no kuba bakumva amakuru y’uko uwo bakunda yanduye cyangwa yahitanywe na kiriya cyorezo kitagiraga umuti cyangwa urukingo.”

Ikindi Kayiteshonga avuga ko cyatumye Abanyarwanda bahungabana mu mitwe ni uko n’uwabo wapfaga batabonaga uko bamushyingura nk’uko byahoze bitewe n’uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zabisabaga.

N’ubwo bimeze gutya, RBC yizeza Abanyarwanda ko yateguye uburyo bwo kuzafasha umuntu wese uzahungabana muri ibi bihe by’iminsi 100 bagiye kumara bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Dr Yvonne Kayiteshonga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version