Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yishimiye ko yabonye indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus A330-200, ikazunganira izindi isanganywe mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.
Iyo ndege yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere italiki 24, Kanama, 2026.
Kuri X, RwandAir yanditse ko iyo ndege izaba ubundi buryo bwo kunoza serivisi no guhuza Abanyarwanda n’isi binyuze mu ngendo zo mu kirere.
Andi makuru ni uko hari izindi ndege enye zo muri ubu bwoko ikigo RwandAir kizagura mu minsi iri imbere, zikazarushaho kuyongerera ubushobozi bwo gutwara abantu n’ibintu mu byerekezo binyuranye ikoreramo n’ibyo iteganya.
Iyi ndege ni iya mbere muri eshanu RwandAir iteganya kugura mu rugendo rwayo rwo kwagura ibikorwa byayo no kongera ibyerekezo iganamo.
Airbus A330-200 ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ingana na metero kibe 109,10, ikagira uburebure bwa metero 58,37; amababa afite umurambararo wa metero 60,30 kandi ishobora guhaguruka ipima toni zigera kuri 242.
Kugeza ubu, indege za Rwandair zikorera mu bihugu bya Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, harimo ko mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo RwandAir iganamo.
Bikazajyanirana no kwiyongera k’umubare w’abagenzi bakorana na RwandAir ku buryo umubare wazikuba kabiri.
Amateka ya RwandAir
2002: RwandAir yatangiye ibikorwa ku wa 1 Ukuboza(12) 2002, yitwa RwandAir Express. Inshingano zayo ni ukuba ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, icyo gihe kikaba cyarasimbuye ikitwaga Air Rwanda mu Gifaransa, gihunduka RwandAir mu Cyongereza.
2002–2008: Mu ntangiriro iki kigo cyakoraga cyane cyane ingendo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo, gikoresha indege zikodeshwa (wet lease), harimo Dash 8 na MD-82.
2009: Habaye impinduka ikomeye. Izina RwandAir ryanditswe nk’izina rishya muri Werurwe(3) 2009, maze muri Kamena(6) ihindura ku mugaragaro izina iva kuri RwandAir Express iba RwandAir. Muri uwo mwaka kandi yatangiye kongera ubushobozi bwayo bwo gutunga no gucunga indege zayo.
2010–2015: RwandAir yatangiye kwagura cyane ingendo yakoreragamo. Mu mwaka wa 2011, yakiriye Boeing 737-800 yayo ya mbere yaguzwe ku ruganda kandi mu mwaka wa 2015 iba umunyamuryango wa IATA.
2016–2017: RwandAir yatangiye kujya ikora ingendo ndende kurushaho ibifashishemo n’indege nini kandi zigenda cyane nka Airbus A330. Ibi byayifashije gutangira guhuza Kigali n’ahantu harehare muri Afurika, Aziya n’ahandi.
2019: Yageze ku kindi cyiciro gikomeye ubwo yatangizaga urugendo rwa Kigali–Guangzhou mu Bushinwa, ikoresheje Airbus A330.
2020: Qatar Airways yaguze 49% by’imigabane ya RwandAir, mu gihe Leta y’u Rwanda yari umunyamigabane mukuru.
2022: Hatangajwe gahunda yo kwinjiza RwandAir muri One World Alliance, uyu ukaba umuryango mpuzamahanga w’ibigo bikoresha indege mu buhahirane mpuzamahanga, ku nkunga ya Qatar Airways.
Muri iki gihe, iki kigo kiri kubaka ubushobozo bwo kuzatuma kiba kimwe mu bindi bikomeye muri Afurika bitwara abagenzi mu ngendo mpuzamahanga.

