Joe Biden Yaguye Ingabo Ze Zimureba

Kuri uyu wa Kane taliki 01, Kamena, 2023 nibwo amashusho ya Perezida Joe Biden agwa yasakaye ku isi. Yari amaze kuvuga ijambo rishimira ingabo zo mu kirere igihe zimaze ziga.

Umuhango wabereye mu kigo cyazo kiri Colorado.

Arangije kuvuga ijambo rye, yahindukiye ngo ajye mu kiciro ariko aza gutsikira aratembagara.

Abamurinda ntibashoboye kumubuza kugera ku butaka, ariko yahise yeguka arongera ahagarara neza.

- Advertisement -

Yahindukiye yereka abamurinda ati: ” Ntimureba ko ntsitaye kuri uriya mufuka!?”. Yahatungaga urutoki, ubona ko bimuteye ipfunwe.

Ababirebaga bakutse umutima, ariko bahumurizwa no kubona yongeye ahagaze.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Amerika witwa En LaBolt yanditse ko Biden ‘ameze neza.’

Abatumva ibintu kimwe nawe muri Politiki y’Amerika bavuga ko Joe Biden ashaje cyane k’uburyo ibyo aherutse gutangaza by’uko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika akwiye kubireka.

Joe Biden niwe Perezida wa Amerika wayiyoboye akuze kurusha abandi bose bamubanjirije.

Afite imyaka 80 y’amavuko kandi arashaka gukomeza kuyiyobora indi manda.

Icyakora si we Perezida w’Amerika wenyine uguye kuko na Gerald Ford yigeze kugwa ubwo yahushaga idarajya( escalier) ari kumanuka ava mu ndege.

Hari ikindi gihe Biden yigeze gutsikira ku madarajya ari kujya mu ndege ye

Ku ruhande rwa Biden, hari n’ikindi gihe yigeze gutsikira ari kurira ingazi imujyana mu ndege ya Perezida wa Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version