Rubavu: Mu Mibiri 12 Imaze ‘Igihe’ Ku Murenge Ibiri Yaburiwe Inkomoko

Mu Biro by’Umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu hamaze igihe hari imibiri 12 iri mu bubiko bw’uyu Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo  witwa Faustin Nkurunziza yabwiye Taarifa ko iyo mibiri yabonetse mu mwaka wa 2019, izanwa ahahoze ibiro by’uyu Murenge kuri Centre Mizingo.

Avuga ko aho iyo mibiri ibonekeye, ubuyobozi butahise bumenya inkomoko yayo nyayo kugira ngo harebwe uko ishyingurwa.

Impamvu nkuru yabiteye ni uko muri yo hari imibiri icyenda(9) itarumvikanyweho inkomoko yayo, bamwe bakavuga ko ari iy’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bakavuga ko ari iy’ababo bizize intambara y’abacengezi.

- Advertisement -

Nyuma yo kubura gica, hafashwe umwanzuro wo kugana inkiko.

Gitifu Faustin Nkurunziza ati: “…Icyenda ntabwo bashoboye kuyumvikanaho, hari abarokotse Jenoside bavugaga ko ari iy’abazize Jenoside mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n’abandi bavuga bati ‘ Oya aba ni abantu bapfuye mu gihe cy’intambara y’abacengezi, biza kujya mu rukiko rero…”

Urukiko rwanzuye ko iyo mibiri ari iy’abapfuye bazize intambara y’abacengezi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze buvuga ko nyuma yo kubona icyemezo cy’urukiko, bwatumije abantu batsinze urwo rubanza, bubasaba kuza bagafata imibiri y’ababo bakajya kuyishyingura.

Ibiro bishya by’Umurenge wa Kanzenze

Mu mibiri itatu isigaye, umwe waje kubona abavuga ko ari uw’umuntu wabo[utarazize Jenoside], IBUKA ibyemeza ityo, ubu bakaba bari kwitegura uko bazashyingura umuntu wabo.

Ihurizo ku mibiri ibiri isigaye…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Faustin Nkurunziza avuga ko we n’abo bakorana ndetse na IBUKA basigaranye ihurizo ryo kumenya ba nyiri imibiri ibiri isigaye.

Avuga ko nta makuru aramenyekana ku nkomoko y’iyi mibiri kugira ngo ishyingurwe.

Hagati aho, inzego bireba ziri gukusanya amakuru ku nkomoko y’iyo mibiri ibiri kugira ngo nayo ishyingurwe.

Faustin Nkurunziza

Kuri uyu wa Gatanu hari buterane inama iri buhurizwemo amakuru yose amaze iminsi akusanywa kuri iki kibazo kugira ngo harebwe icyakorwa.

Iyi mibiri 12 itavugwaho rumwe yabonetse muri centre ya Mizingo mu mwaka wa 2019 ubwo bari mo bahasiza.

Ibiro by’Umurenge wa Kanzenze biri mu Kagari ka Nyamikongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version