Rwanda: Gusana Ibyangijwe N’Ibiza Mu Buryo Burambye Bizatwara Miliyari Frw 296

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko  nyuma yo gusuzuma ubukana ibiza byangije ibikorwaremezo byari bifite, yasanze hazakenerwa Miliyari Frw 296 zo kubisana mu buryo burambye. Kugeza ubu kwita ku baturage bavanywe mu byabo na biriya biza, bitwara byibura Miliyoni Frw 100.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ifatanyije  n’ubutabazi nizo zabitangarije itangazamakuru.

Kuri uyu wa 02, Kamena, 2023 nibwo ukwezi kuzuye neza nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Hari mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira uwa 03, Gicurasi, 2023.

- Advertisement -

Uwo munsi igihugu cyacitse umugongo kuko cyatakaje abantu 135 mu masaha make, ibikorwaremezo birasenyuka, amatungo arapfa, ibintu biradogera.

Ni ibyago byari bikomeye k’uburyo Umukuru w’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo ndetse n’amahanga afata u Rwanda mu mugongo.

Abaturage bagera ku 20,000 bavanywe mu byabo.

Icyakora abenshi muri bo bamaze kubisubizwamo k’uburyo abantu 7,600 ari bo bagicumbiwe mu masite 25.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange avuga ko hamaze gukusanywa miliyoni Frw  800  zo kugoboka abahuye na biriya biza.

Kayisire yavuze ko Guverinoma iri kwita kuri bariya baturage mu buryo bwose bushoboka.

Intego ni uko bose bongera kubaho bibeshejeho nk’uko byahoze batarasenyerwa na biriya biza.

Isesengura ry’inzego zitandukanye, rivuga ko gusana ibyangiritse bigomba gukorwa mu byiciro.

Hari  ibyangijwe n’ibiza bizasanwa mu gihe cyihutirwa, igiciriritse n’ikirambye.

Gusaba ibi bikorwa remezo byose hamwe byabariwe Miliyari Frw 296.

Ku rundi ruhande, amafaranga yagenewe ‘kubakira’ abasenyewe n’ibiza ni miliyari Frw 30.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yizeza abaturage  ko igihugu kizakora ibishoboka byose kugira ngo kibonere amacumbi abayakeneye.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzafasha abantu bose bagizweho ingaruka n’ibiza bagasubira mu buzima busanzwe.

Ngo u Rwanda ntirwananirwa gufasha abaturage barwo.

Inzego zitandukanye zashimangiye ko ibyiciro byose by’abacumbikiwe mu masite y’abakuwe mu byabo n’ibiza byitabwaho.

Birimo abana bato bashyiriweho amarerero abitaho, abagore batwite bafashwa gusuzumwa no gukurikirana imirire yabo, abanyeshuri bakiga,  abafite ubumuga n’abakuze n’abafite indwara zihariye, bakitabwaho mu buryo bwabo.

Muri rusange ibikorwa byo kwita kuri aba baturage bakuwe mu byabo n’ibiza bitwara miliyoni zisaga 100Frw ku munsi.

Byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version