Joe Biden Yatangiye Gushyira Igitutu Ku Bushinwa

Bisa n’aho ibyo abantu bari biteze mu mibanire y’u Bushinwa na USA bizagenda ukundi nyuma y’uko Perezida mushya wa USA  Joe Biden atangiye gushyira igitutu ku Bushinwa ngo bwubahirize uburenganzira bwa muntu.

Perezida Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping ko agomba guha agahenge abatuye Hong Kong akareka gukomeza kubuza abaturage kwigaragambya banga gukomeza kuba ingaruzwamuheto y’u Bushinwa.

Leta zunzwe ubumwe z’Amerika zisaba u Bushinwa kudakomeza gushyira imbaraga za gisirikare mu gace buherereyemo cyane cyane mu Nyanja ya Pacifique ku gice cyegereye u Buhinde( Indo-Pacific Region).

USA kandi isaba u Bushinwa kudakomeza kubangamira abaturage ba Hong Kong bifuza Demukarasi ndetse bukareka gukomeza kubangamira uburenganzira bw’abaturage b’Abisilamu bitwa  Uighurs  bo mu Ntara ya Xinjiang.

- Advertisement -

Mu biganiro bariya bayobozi bagiranye kandi harimo n’uburyo bakomeza gukorana kugira ngo bahashye COVID-19, uko bakomeza kubungabunga ikirere, no guhangana n’ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi.

U Bushinwa na USA bazahora bahanganye…

Mbere gato y’uko Biden atangira akazi ke, Guverinoma y’u Bushinwa yari yatangaje ko yashyiriyeho ibihano abahoze ari abayobozi bakuru mu butegestsi bwa Donald Trump.

Ibi bihugu bizahora bihanganye kubera ko byombi ari ibihangange

Icyo gihe itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga  y’u Bushinwa ryavugaga ko u Bushinwa bushyizeho ibihano  Mike Pompeo wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA, Robert O’Brien wari umujyanama wa Trump mu by’umutekano na Ambasaderi wa USA muri UN witwa Kelly Craft.

Abo bagabo bose bari basanzwe bakora mu butegetsi bwa Donald Trump wayoboye USA agahangana n’u Bushinwa cyane cyane mu by’ubukungu.

Bariya bagabo ntibemewe gutembera mu Bushinwa cyangwa mu bihugu bufata nk’ubutaka bwabwo urugero nka Taiwan na Hong Kong, kandi ntiberewe kugira ubucuruzi bakorana nabyo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko ubwo Trump yategekaga, we  n’abakozi be bahindanyije umubano wabwo na USA bityo ko hari abakwiye kubihanirwa.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo ziherutse gushyiraho ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Bushinwa ibashinja ibyaha n’imyitwarire idahwitse muri Tibet, Taiwan, Hong Kong, no mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa.

Hari inyandiko yasohotse tariki 03, Mata, 2003 yanditswe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri USA kitwa Wilson Center yavugaga kuva u Bushinwa bwazamuka mu by’ubukungu n’igisirikare, USA igomba kubona ko ifite umukeba ukomeye!

Mu myaka irenga 40 ishize, u Bushinwa bwaretse USA n’amahanga ko bwaje bwiyemeje gukangara Isi.

Hashize imyaka irenga 200 umwami w’abami w’Umufaransa Napoleon Bonaparte avuze ati: “ Nimureke u Bushinwa bwisinzirire kuko umunsi bwakangutse buzanyeganyeza Isi”.

Ubuhanuzi bwa Bonaparte bwarasohoye kandi uko bigaragara Abanyamerika bashobora kuba baratinze kubibona none ibintu bikaba bigeze aho bagomba kwemera  kubana no gukorana n’uwo mukeba.

Mu buryo bwo kwemera ko uriya mukeba yaje kandi afite imbaraga, hari amasezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zasinye mu by’ubukungu no mu zindi nzego.

Ni amasezerano yamaze igihe kirekire akurikizwa ariko aho Donald Trump aziye yavuze ko abategetsi bamubanjirije badebekeye u Bushinwa none bukaba bugiye kubazengereza.

Kuba USA iri  gutegekwa na Perezida Joe Biden ntibivuze byanze bikunze ko umubano wayo n’u Bushinwa uzaba mwiza kurusha uko byari bimeze.

Icyo abantu bagomba kumenya ni uko USA n’u Bushinwa bazahora bagonganira ku nyungu nyinshi kandi henshi ku isi.

Ivomo: ArabiyaNews

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version