Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Bwana Vincent Karega yabwiye Taarifa ko yahuye n’Umujyanama wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ibyerekeye ishoramari bavuga uko ibihugu byombi bakorana mu bucuruzi, ubuhinzi n’iby’amabuye y’agaciro.
U Rwanda rufitanye umubano mwiza na DRC kuva Felix Tshisekedi yagera ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila
Vincent Karega avuga ko we na J. C. Kabongo baganiriye uko ibihugu byombi byashyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu ngeri nyinshi.
Yatubwiye ati: “Naganiriye na mugenzi wanjye ibyerekeye gushyira mu bikorwa amasezerano n’ imishinga y’ ubufanye hagati y’ ibihugu byombi mu nzego zitandukanye: harimo ubuhinzi, ikorana-buhanga, amabuye y’ agaciro, ibikorwa remezo, urwego rw’imari n’ibindi.”
Umubano mwiza w’u Rwanda na DRC kandi uherutse kugaragarira mu ruzinduko itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta ryagiyeyo rigahura na Perezida Tshisekedi.
Bamwe mu bari barigize harimo Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura hamwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza Major General Joseph Nzababwita.