Indwara Ya Macinya Iri Guca Ibintu Muri Cameroun

Inzego z’ubuzima za Cameroun zifatanyije n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye zatangaje hari Intara za Cameroun zugarijwe n’indwara ya macinya myambi( chorela) ikaba imaze kwica abantu 34.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa abandi bantu 1,055 banduye iriya ndwara.

Macinya myambi ni indwara ifata mu mara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bacteria kitwa Vibrio cholerae bacteria.

Iterwa n’uko umuntu yariye yangwa yanyoye ibintu byandujwe na kariya gakoko.

- Advertisement -

N’ubwo ari indwara ishobora kuvurwa igakira, ariko hari ubwo ihitana uwayanduye cyane cyane abana.

Uyirwaye atakaza amazi mu mubiri kubera kujya ku musarane kenshi kandi akituma umwanda urimo amazi menshi.

Tugarutse kuri iki kibazo muri Cameroun,  igice kibasiwe n’iyi ndwara ni ikitwa Littoral kiri mu Mujyi wa Douala.

Aba mbere bagaragaye ho ubu burwayi bagaragaye mu ntangiriro za Mutarama, 2022.

Ikinyamakuru kitwa News.cn kivuga ko Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun witwa  Malachie Manaouda aherutse kuvuga ko kugira isuku uhagije ari wo muvuno mwiza wo kwirinda kwandura iriya ndwara.

Agakoko gatera cholera iyo ukarebeye mu cyuma bita microscope

Yasabye abaturage bo mu bice byagaragayemo abarwayi kuzajya babivuga hakiri kare, kandi bakihutira kujya kwa muganga batarazahara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version