FPR Yanyomoje Imvugo Yitiriwe Perezida Kagame Ku Burasirazuba Bwa Congo

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko ntacyo perezida wawo Paul Kagame yavuze ku Burasirazuba bwa Congo, mu nama ya komite nyobozi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Wasubizaga ku nkuru yanyuze mu itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, igaruka ku bitekerezo byitiriwe Perezida Kagame, mu gihe nta kintu aheruka kuvuga ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu ndimi eshatu, RPF yagize iti “Gukosora ibyanditswe: Perezida wa FPR ntacyo yavuze na gato ku burasirazuba bwa Kongo mu nama ya komite nyobozi y’Umuryango (NEC) yabaye guhera kuri 30 Mata kugeza ku ya 1 Gicurasi 2021.”

Ikinyamakuru IGIHE cyemeje ko ku wa 3 Gicurasi, ku ishami ry’Igifaransa hatambutse inkuru ku bwicanyi bukorerwa abanyamulenge mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -

Iyo nkuru ngo yarimo “ibitekerezo by’umukuru w’igihugu ku kibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Gikomeza kiti “Habayeho kutagaragaza igihe nyacyo ibyo bitekerezo byatangiwe, byitirirwa Inama Umukuru w’Igihugu aherutse kuyobora mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe atigeze avuga kuri iyi ngingo muri iyo nama.”

“Bigendanye n’amategeko ngengamikorere muri IGIHE, hafashwe ingamba zikumira ko ikosa nk’iri ryazasubira. Turisegura kuri aya makosa.”

Muri iyo nama Perezida Kagame yashimye uburyo umubano w’u Rwanda na Congo wifashe muri iki gihe, ku buryo ibihugu byombi bifatanya gukemura ibibazo byose byaba bihari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version