Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru Jules Karangwa yemejwe ko ari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rwitwa Rwanda Premier League.
Imirimo yakoraga muri iki gihe yari iy’ubujyanama mu by’amategeko muri FERWAFA kandi ayimazemo igihe kuko yayitangiye mu mwaka wa 2019, imyaka ikaba yari ibaye itandatu.
Mbere yo kujya gukora ubujyanama mu by’amategeko muri iki kigo gikunze kuvugwamo byinshi, Karangwa yari umunyamakuru kuri Radio/TV 10 akora amakuru ya siporo.
Muri FERWAFA ho ahakora byinshi birimo kuba yarigeze gufasha nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa, Umunyamabanga Mukuru ‘w’Umusigire’ akaba n’Umuvugizi Wungirije w’uru rwego.
Ubu rero niwe muntu wa mbere ubaye Umuyobozi nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League, umwanya ushyizweho bwa mbere mu mateka y’icyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Football mu Rwanda.
Tariki 01, Nzeri, 2025 nibwo azatangira izo nshingano.
Ubuhanga bwe bwigeze gutuma agirirwa icyizere na CAF yifashishwa nk’umuhuzabikorwa mu mikino ikomeye irimo iya CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’ibikombe byaryo.
Iyo bibaye ngombwa, Jules Karangwa yifashishwa mu guhugura abayobozi n’abakozi bo muri Federasiyo zo muri Afurika ku mikorere n’imicungire igezweho y’inzego z’umupira w’amaguru.
Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami rya Huye, akiyirangiza akaba yarahise abona uko yerekana ubuhanga bwe haba muri siporo nyirizina no kuyihuza n’ibyo amategeko ayigenga haba mu Rwanda no mu mahanga ateganya.
Abakurikiranaga itangazamakuru ry’imikino muri icyo gihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, bahise bumva ko ari umuntu uvuga ibyo azi kandi bidashingiye ku bitekerezo bye gusa.
Yajyaga inama mu by’amategeko areba imikorere y’abakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye barebwa na siporo.
Karangwa yatangiriye umwuga we mu itangazamakuru kuri Radio Salus ikorera i Huye muri Kaminuza, akomereza kuri Royal TV ikorera i Kigali aza kuva kuri micro ubwo yari ari kuri Radio/TV10 ajya muri FERWAFA mu mwaka wa 2019.