Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2025 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru Jules Karangwa yemejwe ko ari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rwitwa Rwanda Premier League.

Imirimo yakoraga muri iki gihe yari iy’ubujyanama mu by’amategeko muri FERWAFA kandi ayimazemo igihe kuko yayitangiye mu mwaka wa 2019, imyaka ikaba yari ibaye itandatu.

Mbere yo kujya gukora ubujyanama mu by’amategeko muri iki kigo gikunze kuvugwamo byinshi, Karangwa yari umunyamakuru kuri Radio/TV 10 akora amakuru ya siporo.

Muri FERWAFA ho ahakora byinshi birimo kuba yarigeze gufasha nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa, Umunyamabanga Mukuru ‘w’Umusigire’ akaba n’Umuvugizi Wungirije w’uru rwego.

Ubu rero niwe muntu wa mbere ubaye Umuyobozi nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League, umwanya ushyizweho bwa mbere mu mateka y’icyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Football mu Rwanda.

Tariki 01, Nzeri, 2025 nibwo azatangira izo nshingano.

Ubuhanga bwe bwigeze gutuma agirirwa icyizere na CAF yifashishwa nk’umuhuzabikorwa mu mikino ikomeye irimo iya CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’ibikombe byaryo.

Iyo bibaye ngombwa, Jules Karangwa yifashishwa mu guhugura abayobozi n’abakozi bo muri Federasiyo zo muri Afurika ku mikorere n’imicungire igezweho y’inzego z’umupira w’amaguru.

Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami rya Huye, akiyirangiza akaba yarahise abona uko yerekana ubuhanga bwe haba muri siporo nyirizina no kuyihuza n’ibyo amategeko ayigenga haba mu Rwanda no mu mahanga ateganya.

Abakurikiranaga itangazamakuru ry’imikino muri icyo gihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, bahise bumva ko ari umuntu uvuga ibyo azi kandi bidashingiye ku bitekerezo bye gusa.

Yajyaga inama mu by’amategeko areba imikorere y’abakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye barebwa na siporo.

Karangwa yatangiriye umwuga  we  mu itangazamakuru kuri Radio Salus ikorera i Huye muri Kaminuza,  akomereza kuri Royal TV ikorera i Kigali aza kuva kuri micro ubwo yari ari kuri Radio/TV10 ajya muri FERWAFA mu mwaka wa 2019.

TAGGED:AmakipefeaturedFERWAFAIkigoKarangwaShampiyonaUmunyamabangaUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amasezerano U Rwanda Rwagiranye Na Zimbabwe Mu Gushimangira Imikoranire
Next Article Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

You Might Also Like

Imikino

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?