Abatuye Umudugudu wa Gikundiro n’abatuye uwa Rugwiro mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro bateranyije Miliyoni Frw 27 zo kububakira kaburimbo ya metero 824.
Murera Assoumani uyobora abakuru b’imidugudu yose igize aka kagari wavuze mu izina ry’abaturage mu gikorwa cyo gutangiza iyo mirimo ku mugaragaro, yashimye abaturage ko bitanze uko bishoboye kugira ngo Miliyoni Frw 17 zo gutangiza igikorwa ziboneke.
Avuga ko ubufatanye bw’abatuye iyo midugudu yombi bwahozeho kuko hari n’undi muhanda wubatswe uva kuri kaburimbo nini ukagera ku kinamba cya gisirikare, uhuriweho n’iyi midugudu.
Abatuye Akagari ka Nyakabanda muri rusange n’abatuye imidugudu igiye kubakwamo uriya muhanda bavuga ko basanze ari ngombwa ko bashyigikira gahunda ya Leta yo gushyira kaburimbo mu mihanda y’imigenderano.
Uretse isuku iba aho iri, imihanda nk’iyo yoroshya n’urujya n’uruza ku bayituriye n’abayigenda bisanzwe.
Umukuru w’Umudugudu wa Gikundiro witwa Tegibanze Innocent yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage b’iriya midugudu bateganyije ko umuhanda wabo uzuzura ku ngengo y’imari ya Miliyoni Frw 27.
Ati: “ Ni amafaranga tuzatanga nk’abaturage bakunda isuku n’iterambere. Twiyemeje kuzatanga miliyoni Frw 27, ariko tumaze gukusanya miliyoni Frw 17 ari nazo twatangije iki gikorwa”.
Avuga ko amafaranga asigaye azatangwa n’abaturage nyuma y’uko kubaka umuhanda byirizina bizaba byatangiye.
Uyu muhanda ufite ikirango cya KK 265 st, ukareshya na metero 824.
Biteganyijwe ko uzuzura rwagati muri Mutarama, 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye witwa Jean Claude Munyantore yabwiye abaturage bo muri Nyakabanda bari baje muri kiriya gikorwa ko intego yabo ari nziza, ikwiye no kubera abandi urugero.
Avuga ko iterambere ari yo ntego y’Abanyarwanda bose, ariko ko abatuye Kicukuro bakwiye gukomeza kuba imbere mu kuyigeraho.
Yasezeranyije abaturage ko umuhanda wabo niwuzura, ubuyobozi buzabashyiriraho amashanyarazi.
Tegibanze Innocent uyobora Umudugudu wa Gikundiro avuga ko bagiye kubaka umuhanda ukomeye, uzashyirwaho n’imiyoboro y’amazi.
Yasabye abasanzwe batuye mu gace uriya muhanda uzubakwamo ko bajya baca mu yindi mihanda ituranye nawo mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Icyakora avuga ko bavuganye n’uzawubaka ko azajya yubaka igice kimwe, kugira ngo ikindi gikomeze kuba nyabagendwa.
Umudugudu wa Gikundiro ugizwe n’amasibo atandatu, ukaba ari wo uzubakwamo igice kinini cy’uyu muhanda.
Akarere ka Kicukiro niko ka mbere gatuwe n’abaturage bafite amikoro ari hejuru kurusha ahandi hose mu Rwanda.
Ibyo bigendana no kuba ari ko ka mbere gafite abaturage bazi gukoresha ikoranabuhanga cyane, bikagaragarira no mu buryo bitabira gukoresha Irembo mu kwaka serivisi Leta igenera abaturage.
Muri Gashyantare, 2024 Raporo ngarukakwezi itangwa na Irembo yagaragaje ko Akarere ka Kicukiro kaza imbere mu myaka itatu ishize mu kugira abaturage basobanukiwe n’ikoranabuhanga kurusha abandi mu Rwanda.
Ibi ngo bigaragarira ku ngingo y’ukuntu ari bo bisabira serivisi z’iki kigo batitabaje aba “Agents” binyuze muri gahunda ya “Byikorere”.
22.66% by’abatuye Kicukiro baka serivisi z’Irembo babyikoreye mu gihe aba nyuma mu gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane muri izi gahunda zo kwisabira serivisi ari abatuye Akarere ka Ngoma bafite 3.49%.
Aka karere ni ko gafite abakene bake, kakagira abaturage benshi bafite amashanyarazi( ibi kabihuriyaho na Nyaruguru) kandi n’abana bako barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi ni bake kurusha ahandi mu Rwanda.