IBUKA Irasaba Ko Abafashije Kabuga Kwihisha Mu Bufaransa Bakurikiranwa

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire ku rwibutso rwa Gisozi.

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora Umuryango IBUKA avuga ko ubutabera ubwo ari bwo bwose bukwiye guhaguruka bugakora iperereza ku bahishiriye Felisiyani Kabuga mu Bufaransa kugeza ubwo ahamaze igihe kirekire mbere y’uko afatwa ngo aburanishwe.

Gakwenzire avuga ko kumuhishira icyo gihe cyose byatumye adafatwa hakiri kare, bituma no kumuburanisha bidakorwa igihe, biza gutuma Urukiko rwanzura ko afite uburwayi bukomeye butuma atashobora kugira icyo yisobanuraho.

Muri Gicurasi, 2020 nibwo uyu mugabo waraye upfuye yafatiwe mu gace gaturanye n’Umurwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, aho yari amaze igihe yihisha.

Nyuma yaje kugezwa mu rukiko ari mu igare ry’abafite ubumuga cyangwa abageze mu zabukuru ariko ntiyashobora kwisobanura kuko yari arwaye bikomeye nk’uko abaganga be bagejeje raporo ku nteko yari bumuburanishe.

Mu kiganiro Perezida wa IBUKA yaraye ahaye RBA yavuze ko nubwo Kabuga yapfuye ataburanishijwe, amateka ari yo mucamanza w’ukuri.

Yavuze ko uruhare rwe ari urwa kera kuko yari umwe mu bakomeye bateraga inkunga ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana wategetse u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza muri Mata, 1994.

Gakwenzire ati: “ Uruhare rwa Kabuga ni urwo kuva kera kuko yari umwe mu [bishyitsi] byari bikomeye ku butegetsi bwa Habyarimana. Kubera uwo mubano bari bafitanye, byatumye aba umucuruzi ukomeye ndetse banagirana umubano wihariye wo gushyingiranwa.”

Mu mwaka wa 1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Kabuga yigaragaje mu gushyigira ingabo z’u Rwanda rw’icyo gihe zakumiraga Inkotanyi gutaha, ndetse ashyira imbaraga mu gutera inkunga ishyaka ryitwa MRND(Mouvement révolutionnaire national pour le développement), akariha amafaranga ngo rikore.

Mu bintu bibiri amateka agaragaza Kabuga nk’uwabigizemo uruhare rutaziguye nk’uko Perezida wa IBUKA abyemeza, ni mu gushinga ngo gutera inkunga umutwe witwaraga gisirikare witwaga Interahamwe na radiyo yitwaga Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

Iyo radiyo yari igikoresho cya Guverinoma yakoze Jenoside mu gukwiza urwango ku Batutsi bahigwaga no kuranga aho bihishe ngo Interahamwe zibavumbure zibice.

Radiyo yari igikoresho cy’itumanaho gikomeye kurusha ibindi mu Rwanda rwo hambere. Ifoto@Al Jazeera.

Bamwe mu bayikoreye barimo na Valérie Bemeriki, umugore yemereye tangazamakuru uruhare iyi radiyo yashinzwe na benshi barimo na Kabuga yagize mu kwicisha Abatutsi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE mu mwaka wa 2019, Bemeriki yagize ati: “ Ntabwo navuga ngo nta butumwa natanze bwo kuvuga ngo Abahutu nibice Abatutsi. Narabutanze pe.”

Ku byerekaye Kabuga Felisiyani, Dr. Gakwenzire yavuze ko hari abandi bari bari ku rwego rwe mu gukora Jenoside bagomba kugezwa mu butabera, agatanga urugero rwa Agatha Kanziga Habyarimana wari umugore wa Juvénal Habyarimana.

Kuba mu minsi mike ishize haratangajwe ko agomba gukomeza gukurikiranwa nyuma y’uko hari abacamanza bari bemeje ko ibyo bidakwiye, Dr. Philbert Gakwenzire, avuga ko hari amahirwe ku barokotse Jenoside y’uko wenda baba bagiye guhabwa ubutabera.

Asanga aho ibintu bigeze ubu, ari ngombwa ko ubutabera bwadindijwe mu Burayi cyane cyane mu Bufaransa, bukwiye kwihutishwa abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabikurikiranwaho kuko ubusanzwe ngo ‘ubutabera butekererewe buba nta butabera buburimo’.

Asaba amahanga guhuriza hamwe imbaraga hagakorwa iperereza kandi hakagezwa mu butabera abagize uruhare mu guhisha Kabuga Felisiyani akamara igihe kirekire mu Bufaransa atarafatwa ngo aburanishwe, ubu akaba yapfuye abo yagiriye nabi badahawe ubutabera.

Kabuga yapfiriye mu bitaro i La Haye afite imyaka 91, agwa mu bitaro by’urugereko rwasigariye kurangiza imirimo yasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze ruri i Arusha, muri Tanzania.

Nyuma y’urupfu rwe, yisunze amategeko ngenga y’urukiko n’amategeko agenga ifunga, Perezida w’urwo rukiko Graciela Gatti Santana(ukomoka muri Uruguay), yategetse ko hakorwa “iperereza ryuzuye” ku buryo Kabuga yapfuyemo, ndetse ashinga umucamanza w’Umuholandi Alphons Orie kuba ari we urikora.

Kabuga apfuye agihakana ibyaha yaregwaga.

Inyandiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zasohowe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha (ICTR/TPIR) ku itariki ya 29 Mata (4) mu mwaka wa 2013.

Ku itariki 16, Gicurasi (5) mu 2020 nibwo yafashwe yoherezwa mu rugereko rw’i La Haye (The Hague) ku itariki ya 26 Ukwakira (10) muri uwo mwaka, atangira kuburanishwa  ku itariki ya 29 Nzeri (9) imyaka ibiri nyuma y’aho.

Mu kwibutsa iby’urubanza rwe, BBC yandika ko ku itariki ya 8, Nzeri mu 2023, nyuma y’icyemezo cy’urugereko rw’ubujurire cyo ku itariki ya 7 Kanama (8) mu 2023, urugereko rw’iburanisha rwasohoye icyemezo cyo guhagarika iburanisha kugeza igihe kitazwi kuko byafatwaga ko amagara ya Kabuga atameze neza kuburyo yaburanishwa.

Urwo rugereko icyo gihe rwategetse ko aba agumye muri gereza y’urukiko, kugeza ikibazo cy’irekurwa ry’agateganyo rye gicyemutse.

Apfuye ari uko ibintu byari bikimeze!

Felisiyani Kabuga yakomokaga mu cyahoze ari Komini Mukarange, muri Perefegitura ya Byumba mu Majyaruguru y’u Rwanda. Aho hantu ubu ni mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru. Akaba yaravutse mu mwaka wa 1933.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *